Ku wa 21 Mata 2024, muri Kaminuza y’uburezi ishami rya Rukara habereye igiterane gikomey cyiswe “Kubaho ni Yesu".
Kuri iki cyumweru abanyeshuri basaga 600 bahembukiye mu gitaramo cyabereye muri Kaminuza y’uburezi ishami rya Rukara mu ndirimbo n’ubutumwa bwiza bagaburiwe n’abahanzi n’amakorali atandukanye.
Iki gitaramo cyiswe “Kubaho ni Yesu” cyari gifite intego iri muri Yesaya 53:5 hagira hati “Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”
Iki gitaramo cyateguwe ku ruhare n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa African Evangelistic Enterprise Rwanda (AEE), ni umuryango umaze iminsi ukorera ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu; mu bigo by’amashuri no muri za kaminuza zitandukanye no mu biterane bihuza abantu benshi hagamijwe kugarura abantu kuri Kristo Yesu.
Ku Cyumweru, AEE Rwanda ifatanyije na Rev. Dr. Antoine Rutayisire n’umuramyi Murenzi Yona wamenyekanye muri lnjili bora muri "lcyonwandemeye" bahembuye imitima y’abanyeshuri bo muri UR Rukara mu gitaramo cyasojwe hanabonetse abizera bashya.
Uyu muvugabutumwa wanabaye umwarimu igihe kirekire yibukije abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Uburezi rya Rukara ko kwigisha ari umwuga mwiza cyane kuko ufasha Imana guhindura abantu kuba icyo yabaremeye, ababwira ko kimwe mu byatumye awukora neza ari uko yari afite Yesu.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire yagize ati “Mu myuga yose ibaho ubwarimu ni bwo bwa mbere bwiza kuko abakomeye bose banyura mu biganza bya mwarimu, bityo muharanire kuzaba abarimu beza kandi bafite Yesu.”
Nkurunziza George ushinzwe Ivugabutumwa muri AEE Rwanda (African Evangelical Enterprise) yavuze ko ikintu nyamukuru gituma bategura ibi bitaramo ari ukwamamaza inkuru nziza y’agakiza kugira ngo abatarakizwa bamenye Yesu banamwizere.
Mu magambo ye yagize ati “Aho tugenda hose mu turere tw’igihugu cy’u Rwanda, turifuza ko abantu bose bahura na Yesu akabaha amazi meza kandi y’ubugingo.” Abanyeshuri bo muri UR Rukara banyuzwe n’inyigisho nziza baherewe muri iki gitaramo.
Kuwa 6 taliki 23 Werurwe 2024 AEE Rwanda na GBUR batanze amahugurwa Ku banyeshuri bayoboye abandi muri Kaminuza mu matsinda anyuranye y’iby’Iyobokamana (Associations).
Muri yo harimo nka Association De La Jeunesse Methodiste Libre (AJMEL), Rwanda Anglican Students Association (RASA), Groupe Biblique Universitaire du Rwanda (GBUR), Communaute des Etudiants Pentecotistes (CEP), Presbyterienne Students Association (PSA), Students Association Eglise Inkurunziza au Rwanda (SAEIR), Communaute Catholic, Adventist Students and Staff AsSociation (ASSA).
Aya mahugurwa atangwamo inyigisho zo kumenya uko waganiriza umuntu utarakizwa umukangurira kuza kuri Yesu ndetse nuko wakurikirana uwamaze kwemera Kwakira Yesu kugira ngo umfashe kuguma ahagaze mu byo yigishije. Amahugurwa nkaya atangwa na GBUR aho baba bagiye gukorera ibiterane byo kuzana abantu kuri Kristo.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire yahesheje umugisha abitabiriye iki giterane