× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

RGB yatangaje ko Grace Room yambuwe ubuzimagatozi ishobora kujuririra icyemezo

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

RGB yatangaje ko Grace Room yambuwe ubuzimagatozi ishobora kujuririra icyemezo

RGB yashimangiye ko u Rwanda rugendera ku mategeko kandi isaba imiryango kwubahiriza inshingano biyandikishijeho, ariko ivuga ko mu gihe bibayeho haba hari amahirwe yo kujurira.

Ku wa 10 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rufashe icyemezo cyo kwambura ubuzima gatozi umuryango Grace Room Ministries, washinzwe na Pastor Julienne Kabanda, nyuma yo gusanga ukora ibikorwa bihabanye n’intego wiyandikishijeho.

Mu kiganiro yahaye Mama Urwagasabo TV, Kazaire Judith, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile muri RGB, yasobanuye ko icyemezo cyafashwe hagendewe ku mategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.

Yagize ati: “Uriya muryango witwa Grace Room wiyandikishije nka minisiteri, umuryango ukora ibikorwa by’iterambere wifashishije Ijambo ry’Imana n’ibikorwa by’ubugiraneza. Ariko mu byo twasesenguye, twarebye ko bakoraga n’ibikorwa byo gusenga nko kubatiza, ibyo bikaba binyuranye n’inshingano biyandikishijeho. Ibyo ni ibintu biremereye binyuranyije n’amategeko.”

Kazaire yavuze ko hari imiryango ikora amakosa yoroshye ikihanangirizwa, ariko ko ibikorwa bya Grace Room byabaye byinshi bikagenda byisubiramo. Yatanze urugero ku bikorwa bivugwa ko byabayeho birimo gusengera abantu no kuvuga ko bavura indwara zikomeye, ibintu bishobora gufatwa nk’inyigisho z’ubuyobe.

Yagize ati: “Hari ibyo twabonye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko bavura SIDA, cyangwa abantu bavuga ngo baryamye batazi kwandika, babyuka babizi. Mu nyandiko zabo nta bwo tubifite, ariko iyo bigiye ku karubanda, umuryango na wo ntuhaguruke ngo ubihakane, bituma bigaragara nk’inyigisho z’ubuyobe.”

Grace Room yemerewe kujurira

Kazaire Judith yashimangiye ko Grace Room Ministries ifite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo yafatiwe. Yagize ati: “Ashobora (Pastor Julienne) kujuririra kiriya cyemezo. Iyo akijuririye, hakabura igisubizo cyiza…, biranashoboka ko ubujurire bushobora kubaho, bigasesengurwa, hakavamo ikindi cyemezo cyo kubadohorera, kuko byemewe n’amategeko.”

Yakomeje asobanura ko ikibazo nyamukuru atari ibikorwa bakora ahubwo ari ukuba barakoze ibyo batandikiwe gukora, bikaba binyuranye n’inshingano biyandikishijeho. Ati: “Mu gihe ugiye guhindura icyerekezo, biba ngombwa ko ubimenyesha amategeko. Ikibazo ni ukudakora mu murongo w’itegeko.”

Itegeko riteganya ko iyo umuryango uvuyeho, abo wafashaga bashobora gukomeza gufashwa binyuze mu wundi muryango ukora ibikorwa bisa. Kazaire yasoje agira ati: “Abo Banyarwanda bafashwaga bazabona indi miryango ibafasha. Na bo bafite uburenganzira bwo gutanga abantu bafashaga bakawuha undi muryango wemewe ukabafasha.”

Kubera ko kujurira byemewe, uyu mwanzuro ushobora kuzamo impinduka bitewe n’ubujurire bushobora gutangwa na Grace Room Ministries. Ni ngombwa gukomeza gukurikirana ibisubizo byatangwa n’impande zombi, ndetse no kumva ibisobanuro by’uruhande rw’uyu muryango mu gihe bazagira icyo batangaza.

Uyu ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith, wahamije ko Grace Room ishobora kujuririra icyemezo cyo kwamburwa ubuzima gatozi

Grace Room yashimiwe ibyo yakoze byo gufasha abatishoboye nubwo yambuwe ubuzima gatozi. Ariko, biremewe ko yajuririra icyemezo cyafashwe na RGB

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.