× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Umupasiteri wayoboraga Itorero Evangelical Church Winning yarashwe n’amabandi

Category: Ministry  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nigeria: Umupasiteri wayoboraga Itorero Evangelical Church Winning yarashwe n'amabandi

Umupasiteri wayoboraga itorero rya Evangelical Church Winning All (ECWA) biravugwa ko yagabweho igitero yicirwa muri Nigeria ubwo yajyaga kubwiriza abayoboke be.

Mu cyumweru gishize nibwo umupasitori yiciwe mu majyaruguru ya Leta ya Kaduna. Mu gihe ibyihebe bikomeje kugira uruhare mpfu z’abantu banyuranye mu majyepfo y’intara ya Kaduna, Nyiricyubahiro Manasseh Ibrahim yarashwe n’amabandi bamuteye igico mu majyaruguru y’igihugu ku muhanda wa Birnin Gwari-Kaduna, nk’uko byatangajwe na Birnin Gwari igice cy’ishyirahamwe ry’abakristo bo muri Nijeriya (CAN).

Uwitwa Kinge yatangaje ko abakirisitu bahohotewe n’amabandi n’inyeshyamba muri leta ya Kaduna ndetse ko leta ya Nijeriya idashobora kubona igisubizo kirambye ku bwicanyi budahwema kwica abakristo b’inzirakarengane."

Raporo ya Open Doors ’2024 World Watch List (WWL) ivuga ko Nigeriya yakomeje kuba ahantu hapfuye abantu benshi ku isi bakurikira Kristo, abantu 4.118 bishwe bazira ukwemera kwabo kuva ku ya 1 Ukwakira 2022 kugeza ku ya 30 Nzeri 2023.

Ishimutwa ry’abakirisitu kurusha mu bindi bihugu naryo ryabereye muri Nijeriya, hamwe na 3.300.Nijeriya kandi ni cyo gihugu cya gatatu mu bitero byibasiye amatorero n’izindi nyubako za gikirisitu, nk’ibitaro, amashuri ndetse n’irimbi, hamwe 750, nk’uko bivugwa na raporo.

Muri 2024 WWL y’ibihugu aho bigoye cyane kuba umukirisitu, Nijeriya yari ku mwanya wa 6, nkuko byari bimeze mu mwaka ushize.

Source: Christian Post

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.