Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,BSR, uherutse gutangiza ubukangurambaga bugamije gukangurira abakunda ijambo ry’Imana binyuze muri Bibiliya gutera inkunga ibikorwa byo kuyicapa bwiswe “Shyigikira Bibiliya Campaign”.
Uyu muryango wagaragaje ko hari impamvu z’ingenzi zikwiye gutuma abantu b’ingeri zinyuranye batera inkunga ibikorwa bya Bibiliya mu Rwanda mu guharanira kwigira no kwirinda ko igiciro cyayo cyatumbagira.
Mu mpamvu zagaragajwe harimo kuba abari basanzwe batera inkunga ibikorwa by’icapwa rya Bibiliya baraganutseho hejuru ya 80% guhera mu 2013.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagaragaje ko mu 10 ishize, abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse ku kigero cya 87% bitewe n’uko benshi mu bayiteraga inkunga bagiye bitaba Imana.
Igabanyuka ry’abaterankunga kandi ryaturutse ku kuba abandi baterankunga barasheshe akanguhe imitungo bakayiraga abana babo ariko ugasanga ntibashishikajwe no gutera inkunga Bibiliya ahubwo bakigira mu bindi.
Ubusanzwe kugira ngo Bibiliya ikorwe, itwara arenga ibihumbi 100 Frw ariko wasangaga 85% by’ayo mafaranga ava mu baterankunga bigatuma iboneka ku giciro gito.
Birumvikana ko kugabanuka kwa bo kwazatuma Bibiliya ihenda cyane ku buryo mu minsi iri imbere yazaba ibona umugabo igasiba undi nkuko Umunyamabanga w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,Viateur Ruzibiza, aheruka kubisobanura.
Yagize ati “Abantu baduteraga inkunga bamaze kugabanukaho 80% ni ukuvuga ko nibigenda bigabanukaho 8% bizagera igihe bisabwe ko umuntu ushaka Bibiliya azitangira rya 100% ugereranyije ni amadorali hagati ya 80 na 150. Wakibaza uti ‘tuzaba tugifite ubushobozi bw’uko umukirisitu yajya kugurisha ihene ebyiri kugira ngo ashobore kugura Bibiliya? Ese ibyo bashoboka?”
Yagaragaje ko impamvu Bibiliya ihenda ari uko ibigo bifite ubushobozi bwo kuyitunganya neza bifite icyicaro cyabyo mu bihugu byo hanze ya Afurika nko muri Koreya, Scandinavia n’ahandi.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa EPR, Rev. Julie Kandema yagaragaje ko bisaba imbaraga nyinshi mu mafaranga n’abakozi ngo Bibiliya igere kuri buri wese mu Rwanda.
Yasabye abashumba n’abayobozi b’amatorero atandukanye gufatanya n’uyu muryango mu kwishakamo ibisubizo ndetse buri wese agatanga ijwi rye muri ubu bukangurambaga.
Imibare yerekana ko hejuru ya 90% by’abakirisitu bakoresha bahurira kuri Bibiliya ndetse mu Rwanda buri mwaka nibura hasohoka bibiliya zirenga ibihumbi 200 bityo hakenewe ubushobozi mu kwirinda ko igiciro cyazo cyatumbagira.
Uburyo bwashyizwe bwo gutera inkunga Bibiliya ni ubu bunyuranya, burimo www.biblesociety-rwanda.org/donate
World remit: +250 788 304 142
Mobile money/Money/Western Union: mobile money: +250 788 304 142
MOMO CODE (MTN/AIRTEL): 051766
Konti muri Banki ya Kigali: 100007836044, RIA & Money Gram: Bible Society of Rwanda, mu mazina ya LA SOCIETE BIBLIQUE PROJ CENTR.
Umunyamabanga w’Umuryango Bibiliya mu Rwanda, Viateur Ruzibiza yagaragaje ko hatabayeho gushyigikira Bibiliya yahenda cyane
Karidinali Kambanda Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yahamagariye gutera inkunga Bibiliya