× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kugira ngo Bibiliya ikorwe itwara arenga ibihumbi 100 Frw none abaterankunga bagabanutseho 80% - Ihurizo ku Rwanda

Category: Shyigikira Bibiliya  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Kugira ngo Bibiliya ikorwe itwara arenga ibihumbi 100 Frw none abaterankunga bagabanutseho 80% - Ihurizo ku Rwanda

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,BSR, uherutse gutangiza ubukangurambaga bugamije gukangurira abakunda ijambo ry’Imana binyuze muri Bibiliya gutera inkunga ibikorwa byo kuyicapa bwiswe “Shyigikira Bibiliya Campaign”.

Uyu muryango wagaragaje ko hari impamvu z’ingenzi zikwiye gutuma abantu b’ingeri zinyuranye batera inkunga ibikorwa bya Bibiliya mu Rwanda mu guharanira kwigira no kwirinda ko igiciro cyayo cyatumbagira.

Mu mpamvu zagaragajwe harimo kuba abari basanzwe batera inkunga ibikorwa by’icapwa rya Bibiliya baraganutseho hejuru ya 80% guhera mu 2013.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagaragaje ko mu 10 ishize, abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse ku kigero cya 87% bitewe n’uko benshi mu bayiteraga inkunga bagiye bitaba Imana.

Igabanyuka ry’abaterankunga kandi ryaturutse ku kuba abandi baterankunga barasheshe akanguhe imitungo bakayiraga abana babo ariko ugasanga ntibashishikajwe no gutera inkunga Bibiliya ahubwo bakigira mu bindi.

Ubusanzwe kugira ngo Bibiliya ikorwe, itwara arenga ibihumbi 100 Frw ariko wasangaga 85% by’ayo mafaranga ava mu baterankunga bigatuma iboneka ku giciro gito.

Birumvikana ko kugabanuka kwa bo kwazatuma Bibiliya ihenda cyane ku buryo mu minsi iri imbere yazaba ibona umugabo igasiba undi nkuko Umunyamabanga w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda,Viateur Ruzibiza, aheruka kubisobanura.

Yagize ati “Abantu baduteraga inkunga bamaze kugabanukaho 80% ni ukuvuga ko nibigenda bigabanukaho 8% bizagera igihe bisabwe ko umuntu ushaka Bibiliya azitangira rya 100% ugereranyije ni amadorali hagati ya 80 na 150. Wakibaza uti ‘tuzaba tugifite ubushobozi bw’uko umukirisitu yajya kugurisha ihene ebyiri kugira ngo ashobore kugura Bibiliya? Ese ibyo bashoboka?”

Yagaragaje ko impamvu Bibiliya ihenda ari uko ibigo bifite ubushobozi bwo kuyitunganya neza bifite icyicaro cyabyo mu bihugu byo hanze ya Afurika nko muri Koreya, Scandinavia n’ahandi.

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba na Visi Perezida wa EPR, Rev. Julie Kandema yagaragaje ko bisaba imbaraga nyinshi mu mafaranga n’abakozi ngo Bibiliya igere kuri buri wese mu Rwanda.

Yasabye abashumba n’abayobozi b’amatorero atandukanye gufatanya n’uyu muryango mu kwishakamo ibisubizo ndetse buri wese agatanga ijwi rye muri ubu bukangurambaga.

Imibare yerekana ko hejuru ya 90% by’abakirisitu bakoresha bahurira kuri Bibiliya ndetse mu Rwanda buri mwaka nibura hasohoka bibiliya zirenga ibihumbi 200 bityo hakenewe ubushobozi mu kwirinda ko igiciro cyazo cyatumbagira.

Uburyo bwashyizwe bwo gutera inkunga Bibiliya ni ubu bunyuranya, burimo www.biblesociety-rwanda.org/donate

World remit: +250 788 304 142

Mobile money/Money/Western Union: mobile money: +250 788 304 142

MOMO CODE (MTN/AIRTEL): 051766

Konti muri Banki ya Kigali: 100007836044, RIA & Money Gram: Bible Society of Rwanda, mu mazina ya LA SOCIETE BIBLIQUE PROJ CENTR.

Umunyamabanga w’Umuryango Bibiliya mu Rwanda, Viateur Ruzibiza yagaragaje ko hatabayeho gushyigikira Bibiliya yahenda cyane

Karidinali Kambanda Umuvugizi Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yahamagariye gutera inkunga Bibiliya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.