× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo dutura tuba turamya ubwami bwo mu Ijuru - Menya byinshi ku maturo mu mboni za Ev. Anicet

Category: Ministry  »  1 week ago »  Nelson Mucyo

Iyo dutura tuba turamya ubwami bwo mu Ijuru - Menya byinshi ku maturo mu mboni za Ev. Anicet

Ijambo amaturo ni ijambo rikunzwe kutavugwaho kimwe yaba abayobozi ubwabo b’amadini, abayoboke ndetse n’abadakijijwe.

Hashize iminsi inzego zitandukanye z’igihugu zivuga ko hari bamwe mu bayobozi b’amadini bibisha Bibiliya basahura abaturaga bakabacyucyura utwabo. Ibi byakunzwe kuvugwa kandi ku bahanuzi baka amafaranga mbere cyangwa nyuma yo guhanura, ibintu bamwe bavuga ko bitukisha itorero ry’Imana.

Igihe bafungaga insengero umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabajije umushumba umwe niba aho basengera hasa n’aho atuye, ubwo yagarukaga ku isuku nke mu matorero amwe namwe. Yarongeye aramubaza uti ’ese mushumba abakristo bawe ntibatura? Niba batura se amaturo muyashyira he’ ?

Ko Imana itaboneka ni nde ukwiriye gufata ituro mu kimbo cyayo? Ubundi ni uwuhe mumaro w’Ituro ?

Paradise uyu munsi yifashishije ikiganiro cyiza Evangelist Anicet yahaye umuyoboro umwe wa YouTube ukorera kuri uyu musozi, uyu muvugabutumwa akaba yagarutse ku mumaro w’amaturo munzu y’Imana. Aragira ati "Ituro ni igikorwa cy’ubusabane ndetse kikaba n’igikorwa cy’umubano mwiza".

Yatanze urugero rw’ituro umuntu yikorera agatura urugo rwo kwa runaka nk’ikimenyetso kivuga ngo sinkuheje mu byanjye. Ngo ni uburyo bwo kugaragaza ko umubano wanyu utari ku munwa gusa wagiye mu bikorwa .

Yagize ati "Erega imirimo y’umuntu iravuga kurenza akanwa ke ndetse imirimo ibwira umutima akanwa kakabwira amatwi"

Yakomeje avuga ko gutura ari nko guharura inzira ikuvana iwawe ikakugeza ku watuye ndetse ko rifite n’umumaro kuko rimara inzara. Yagize ati "Risobanuye ngo sinakwima warampaye "

Yagarutse no ku batanga ituro ko bagomba kuba bejejwe kuko ibyanditswe bivuga ngo nujya gutanga Ituro uzabanze urirambike hasi uje kwikiranura na mwene so.

Ev. Anicet yavuze kandi ko "Twebe ubwacu turi ituro ndetse n’igihe cyacu iyo tugihaye Imana nayo iduha icyayo".

Imana wayiturira hehe ko itaboneka ?

Aha yavuze ko hari abantu bandi bubaha Imana batiyandurisha umugayo bakayikorera neza mu muhamagaro wabo abo ni bo barya iryo turo. Yagize ati "Umuhanuzi ahabwa ituro rya bamenya, umwigisha agahabwa ituro ryo kwigisha, umushumba agahabwa ituro rya gishumba".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.