Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu Rwanda no hanze yarwo nka Bruce Melodie mu buhanzi bw’indirimbo zitandukanye, cyane cyane izisanzwe na zimwe nke mu zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje bike ku yindi ndirimbo yo Gospel izasohoka kuri album ye bamwe bari biteze ko yayikoranye na Meddy.
Iyi album izasohoka muri Gicurasi 2024, nk’uko Bruce Melodie yabitangarije mu kiganiro yakoreye kuri Instagram (live) kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, aho yasobanuraga byinshi ku bikorwa by’umuziki we muri rusange, by’umwihariko kuri iyi album amaze iminsi ateguza abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Bruce Melodie yavuze ko indirimbo izasohoka na we ubwe ayumva bikamurenga, avuga ko izaba ari nziza mu buryo bwose bushoboka. Umwihariko kuri iyi ndirimbo ugereranyije n’izindi zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye ni uko izaba iri mu Cyongereza.
Yagize ati: “Mfite indirimbo ya Gospel. (kuri album) Mfiteho akaririmbo keza ku bantu bakunda indirimbo zo kuramya. Ako karirimbo ka Gospel, reka mbamenereho akabanga, ni akarirmbo gakozwe mu rurimi rw’Icyongereza.”
Mu mpera z’umwaka ushize yagaragaye ku ifoto ari kumwe na Meddy waretse gukora indirimbo zisanzwe (secular music) akiyegurira Imana no gukora indirimbo ziyihimbaza gusa, abenshi batangira gutekereza ko byanze bikunze bari mu bikorwa byo gutegura indirimbo izabahuza. Ibinyuranye n’ibyo, mu kiganiro Bruce Melodie yanze kwemeza ko hari indirimbo bakoranye.
Bamwe mu bantu bari bari kumwe na we kuri Instagram live bamubajije niba hari indirimbo afitanye na Meddy avuga ko idahari ariko ko bishoboka cyane ko yaboneka. Ibi byabaye ibisobanura ko indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana izasohoka kuri album ye ishobora kuzaba itarimo Meddy nk’uko bamwe babitekerezaga.
Ku rundi ruhande, abahanzi benshi ntibavuga byeruye ku bikorwa byabo mbere yuko bijya hanze. Birashoboka ko bashobora no gukorana indirimbo, ariko ukuri kuba guhari ni ukwatanzwe na nyiri ubwite kugera ku munota wa nyuma, igikorwa cyajya hanze kikaba ari cyo kivugira.
Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana Bruce Melodie aheruka gushyira hanze ni iyo yakoze ari muri gereza yo mu Burundi, muri Nzeri 2022. Iyi ni Urabinyegeza (Urabimpisha) yakunzwe n’abatari bake, dore ko yarengeje miriyoni y’abayirebye kuri YouTube kandi idafite amashusho.