× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Biyemeje gukora ivugabutumwa rinyuze muri videwo! Amwe mu magambo uvuga uzi ko asanzwe yatuma bamwe biyahura!

Category: Drama Teams  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Biyemeje gukora ivugabutumwa rinyuze muri videwo! Amwe mu magambo uvuga uzi ko asanzwe yatuma bamwe biyahura!

Mu buryo bwo gutanga ivugabutumwa ridashingiye ku idini, itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, biyemeje gutanga umusanzu wabo muri videwo batangiye gusohora bahaye izina rya ‘Moral Teaching Video’ cyangwa videwo zigisha indangagaciro.

Ese wari uzi ko hari amagambo mabi ushobora kuvuga ugatuma bamwe biyahura, kandi wumvaga ko kuyavuga nta cyo bitwaye? Ese kuvuga ibintu uko biri buri gihe biba byiza? Dore icyo Bibiliya ivuga: “Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.”- Imigani 12:18.

Amagambo ava mu kanwa kacu, iyo ari mabi ashobora kuba nk’inkota, kandi akamaro k’inkota ityaye, ifite ubugi impande zombi, nta kandi katari ako kwica. Mu bihe bya Bibiliya, inkota nk’iyo yabaga ari ingenzi ku musirikare ugiye ku rugamba, kuko yamufashaga kwica abanzi be. Amagambo mabi na yo ni uko ashobora kwica, ariko yo ntiyica umwanzi, ahubwo ashobora kwica inzirakarengane.

Muri Yakobo 3:5, hagereranya amagambo tuvuga n’umuriro. Akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane, nk’uko ururimi na rwo rushobora kwangiza byinshi, kandi rufatwa nk’inyama ntoya. Hagira hati: “N’ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane!”

Ese ni ngombwa ko abantu bakomeza kubwirwa ngo kuvuga nabi ni bibi, kuvuga amagambo utatekerejeho si byiza, no guhabwa izindi nyigisho binyuze mu magambo bumvana abigisha mu rusengero cyangwa ayo basoma muri Bibiliya?

Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Houston bwagaragaje ko ibyo umuntu asoma ari wenyine yibukamo 20%, mu gihe ibyo umuntu arebesha amaso ye ari wenyine ashobora kwibuka 80%. Ubushakashatsi bwose bwagerageje kubivugaho muri rusange, bwagaragaje ko ibyo umuntu areba bimusigaramo, kandi bikamuha isomo kuruta ibyo yumvise cyangwa ibyo yasomye.

Ibi birushaho kumvikanisha neza ko kureba videwo nk’izi zirimo isomo byafasha buri umwe wese kurushaho gushyira mu bikorwa inama akura muri Bibiliya, cyane ko zigaragaza ingaruka zo gukora ibibi bamwe bafata nk’ibisanzwe. Ikindi, zikaba zigaragaza ibibaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na Musekura Jean D’Amour wahurije hamwe abanyeshuri bo mu madini n’amatorero atandukanye kugira ngo bage bakorana muri izi videwo zigisha indangagaciro kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024 yagize ati: “N’ubundi, twese ntitwazaba abavugabutumwa mu buryo bumwe, twe ni buriya twahisemo.”

Yakomeje agira ati: “Mu gutoranya abakinnyi nta dini cyangwa itorero tubogamiraho, gusa urebye neza wasanga nta n’umwe uhuje n’undi aho asengera. Muri make twe tureba ku bintu abantu bose bakwisangamo, mu buryo bwo gutanga inyigisho rusange.”

Videwo iheruka kujya hanze ari na yo yatumye Paradise yandika iyi nkuru, irimo umusore ufite ubumuga bwo kutabona wabwiwe amagambo mabi akiyahura, kandi uwayamubwiye yumvaga ko bisanzwe.

Ni imwe mu byagufasha kubahiriza amagambo agira ati: “Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.”-Abakolosayi 4:6. Imana isaba abantu kuvuga amagambo arangwa n’ineza, asa n’asize umunyu.

Bamaze gukora videwo ebyiri, iya mbere yagaragazaga ko uko umuntu agaragara inyuma bidasobanuye uwo ari we, naho iyi ya kabiri yo ikagaragaza ko amagambo asohoka mu kanwa ashobora kwica nk’inkota. Zose wazikurikira kuri YouTube Channel, ku muyoboro wa Musekura Jean.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Thank you for Passions.

May God give you more revelations in all corners.

Cyanditswe na: Jean Paul NGABOYUMWAMI  »   Kuwa 15/05/2024 00:19