× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gushyingiranwa kw’abahuje igitisina, "Dosiye ndende" iteretse ku meza y’abacamanza mu gihe Bibiliya itanga umucyo wose

Category: Ministry  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Gushyingiranwa kw'abahuje igitisina, "Dosiye ndende" iteretse ku meza y'abacamanza mu gihe Bibiliya itanga umucyo wose

Bibiliya ni gisubizo ku bibazo byose abantu bagira ku ngingo yo gushyingiranwa kw’abahuje igitsina.

Ku itariki ya 26 Kamena 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwemeje ko abantu bahuje igitsina bemerewe gushyingiranwa. Nyuma yaho, ingingo zo kuri interineti zivuga kuri iyo ngingo zarushijeho kuba nyinshi.

Abantu bakunda kwibaza bati “Bibiliya ivuga iki ku bashakana bahuje igitsina?”

Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye niba abahuje igitsina bemerewe gushyingiranwa. Ikindi kibazo cy’ingenzi twakwibaza ni ikigira kiti “Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina?”

Nubwo abantu benshi bibwira ko bashobora gusubiza icyo kibazo batiriwe basuzuma icyo Bibiliya ibivugaho, ibisubizo batanga biravuguruzanya. Bamwe bavuga ko Bibiliya iciraho iteka abaryamana bahuje igitsina. Abandi bavuga ko itegeko rya Bibiliya ridusaba ‘gukunda bagenzi bacu,’ rishyigikira abaryamana bahuje igitsina.—Abaroma 13:9.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya iciraho iteka ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina?.

Bibiliya ishyigikira abaryamana bahuje igitsina?.

Bibiliya ishishikariza abantu kwanga abaryamana bahuje igitsina?.

Ibisubizo

Ni byo

Bibiliya igira iti “abagabo baryamana n’abandi bagabo,... ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (1 Abakorinto 6:9, 10). Ibyo bireba n’abagore.—Abaroma 1:26.

Si byo

Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bashakanye ari bo bonyine bemerewe gukorana imibonano mpuzabitsina.—Intangiriro 1:27, 28; Imigani 5:18, 19.

Si byo

Nubwo Bibiliya iciraho iteka ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina, ntishyigikira urwikekwe, urwango cyangwa ibindi bikorwa bibi bikorerwa abaryamana bahuje igitsina.—Abaroma 12:18. [1].

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.