× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Fortran yamaze impungenge abanyarwanda ku gitaramo yatumiyemo James na Daniella na Apotre Dr Gitwaza

Category: Artists  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Fortran yamaze impungenge abanyarwanda ku gitaramo yatumiyemo James na Daniella na Apotre Dr Gitwaza

Umuramyi Bigirimana Fortran ufite inkomoko mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, akaba amaze imyaka 20 mu muziki, kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 arataramira abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali.

Fortran umaze imyaka igera ku 10 atuye mu gihugu cy’u Bufaransa (France) ndetse n’umuryango we, aherutse gukora igitaramo cyabereye Canada gikora ku mitima ya benshi bagikurikiranye bose.

Uyu muramyi yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2024, ko hashize imyaka ibiri Imana imushyize ku mutima umushinga yise ‘Birakwumvira Live Recording Experience’.

Iki gitaramo kiswe "Birakwumvira Live Recording Experience" kiri kuri uyu 14 Mutarama 2024 kandi kizitabirwamo n’abahanzi b’ibyampamare bakunzwe aribo James na Daniella ndetse n’umuvugabutumwa Apotre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ndetse n’umukozi w’Imana wo kubahwa. lki gitaramo kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church.

James na Daniella bishimiye kuzashyigikira Fortran bamufata nk’umuvandimwe. Fortran yavuze ko itsinda rya James na Daniella babaye inshuti ze cyane, ari nayo mpamvu aribo yahisemo gukorana nabo bitewe n’uko nawe yabafashije cyane mu bitaramo baherutse gukorera i Burayi bigatuma nabo bifuza kumushyigikira cyane.

Fortran yamaze impungenge abanyarwanda bose bahangayikishijwe n’uko azaririmba indirimbo z’Igifaransa gusa ntibibone mu gitaramo cye, avuga ko indirimbo zose azakora ziri mu ndimi z’ikinyarwanda n’Ikirundi.

Yanagarutse ku nkomoko y’umuhamagaro we ku buzima bukomeye yaciyemo bwo kubura ababyeyi akiri muto cyane, ndetse n’imvune ikomeye yagize byamuviriyemo no kwisabira urupfu bitewe n’uko ubuzima bwari bumushaririye cyane. Avuga ko ubwo yari ari mu bitaro, ari bwo Imana yamusuye ikamuha umuhamagaro agenderaho uyu munsi.

Uyu muramyi yaboneyeho no gusobanura ko kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu kuko adashaka ko kwishyura byaba imbogamizi kuri bamwe, atangaza ko yashyizeho itike y’ibihumbi 20Frw ku bantu bifuza gutera

Fortran Bigirimana yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Azonyambika,’ ’Ntaco Nzoba,’ ’Birakumvira’ yafatanyije na Adrien Misigaro, ’Amahoro’ n’izindi.

Yabonye ineza y’Imana nyuma ya byinshi byashavuje umutima we

Igitaramo cye kizitabirwa n’abarimo Apotre Gitwaza

Igitaramo cye kiraba kuri iki cyumweru kuri New Life Bible Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.