× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese Bibiliya yemerera umuntu kwiyahura? Menya icyo wakora igihe umenye ko hari ugiye kwivusa ubuzima

Category: Bible  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ese Bibiliya yemerera umuntu kwiyahura? Menya icyo wakora igihe umenye ko hari ugiye kwivusa ubuzima

Iyo uganiriye n’abashumba batandukanye bakubwira ko kwiyahura ari cyo cyaha kitababarirwa bitewe n’uko uwiyahuye nta mwanya wo kwihana abona.

Gusa iyo usomye kuva mu gitabo cy’Itangiriro kugeza mu gitabo cy’Ibyahishuwe, nta hantu byanditse. Gusa ariko kwiyambura ubuzima byumvikanisha kwigirira nabi no kwikura mu mugambi w’Imana.

Mu gitabo cya Bibilia, umuntu wiyahuye ni Yuda nyuma yo kugambanira Kristo agapfa, nyamara ibyo yakoze yari aziko ari bigezo (imikino).

Ibyanditswe byera biti "Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu". Matayo 27:3

Matayo 27:4 haravuga ngo “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”

Matayo 27:5 "Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika."

Ubwo himikwaga Matiasi nk’intumwa isimbura Yuda, Petero yasobanuye kwiyahura nk’igihembo cyo gukiranirwa. Ibyakozwe n’Intumwa 1:18 "Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka."

Ibyanditswe byera bibuza abantu kwiyahura, kwiyahura ni ukwigirira nabi

Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 16 tuhasanga inkuru za Pawulo na Sila ubwo bashyirwaga mu nzu y’imbohe, mu gicuku barasenze baririmbira Imana, inzugi zirakinguka, iminyururu yose iradohoka. Ibi byatumye umurinzi w’inzu y’imbohe akanguka ashaka kwiyahura akeka ko imbohe zose zacitse.

Ibyakozwe n’Intumwa 16:28 haranditse ngo "Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”

Inama uwari ugiye kwiyahura yahawe

Ibyakozwe n’Intumwa 16:30-33 "Maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?”. Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”

Bamubwira ijambo ry’Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose. Mu gicuku cy’iryo joro arabajyana abuhagira inguma, ahera ko abatizanywa n’abe bose".

Bivuze ngo nuganira n’Umuntu ukumva afite agahinda katuma yiyahura, uzamuganirize mu bugwaneza, umuhumurize, niba usobanukiwe ibyanditswe byera uzabyifashishe kugira ngo atigirira nabi, ibi Data wo mu ijuru azaguhembera kurokora ubugingo bw’umuntu.

Kuba kwiyahura atari umuti w’ibibazo Polisi y’u Rwanda ikunze kubigarukaho isaba abantu kwirinda amakimbirane no kwishakamo ibisubizo. Leta y’u Rwanda nayo ifatanya n’amadini mu bikorwa by’isanamitima hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’agahinda gakabije n’ingaruka zako.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.