× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Emmy; ishami rishya muri Gospel yateguye ’Live recording yise "lmvo n’imvano" izitabirwa n’ibyamamare

Category: Entertainment  »  4 days ago »  Alice Uwiduhaye

Emmy; ishami rishya muri Gospel yateguye 'Live recording yise "lmvo n'imvano" izitabirwa n'ibyamamare

Emmanuel Muhawenayo ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR Kagarama, Kicukiro aha ni mu mujyi wa Kigali.

Umuramyi Emmanuel Muhawenayo uzwi ku izina rya Emmy, yavukiye mu karere ka Nyamasheke, gusa ubu aherereye Kicukiro, Kagarama. Uyu muramyi avuka mu muryango w’abana 6.

Emmy ni ishami rishya rishibutse mu gihe gito ariko rimaze gutanga imbuto nyinshi kuko ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki muri uyu mwaka wa 2024 akaba agize ibihangano 7. Mu minsi mike ishize ku ya 1 Kamena ni bwo imwe muri izi ndirimbo yagiye hanze ndetse imaze kurebwa nabatari bake.

Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye na paradise ubwo yabazwaga inkomoko yo kuririmba kwe yagize ati: "Kuririmba nakuze mbikunda cyane mba muri Sunday school, ntabwo nabikomoye ku muntu ni njyewe Imana yashyizemo kuyikorera mu buryo bw’ijambo ry’Imana

Ati "Kandi intego yanjye ni ukwamamaza ubutumwa bwiza. Abakunzi banjye ndabasaba kubana nanjye no kunshyigikira mu buryo bwose bushoboka."

Yakomeje agira ati: "Hanyuma mfite ’concert’ yo gukora indirimbo zanjye zose harimo n’izindi nshya zirimo iz’Igiswahili ndetse n’izindi zo mu Cyongereza. lki gitaramo kandi Nzagikorera Kagarama, Kicukiro ku rusengero nsengeraho."

Ati: "Nzatumira Jado sinza, Bosco Shuti, Danny Mutabazi n’abandi bahanzi bagenzi banjye tuzafatanya na MC Neema Marie Jeanne.

Intego yanjye ni ukuvuga ibyiza Yesu yankoreye kuko mfite ubuhamya bwanjye bwatumye ndirimba (nabanje kubura abana imyaka 5) bagira amezi 9 Munda ya madamu bagapfa) ariko Imana yakoze ibikomeye ubu yaduhojeje amarira dufite umwana yujuje umwaka 1 iyi concert yanjye harimo no gushima Imana yabanye natwe rero iki giterane kizitwa imvo n’imvano)".

Indirimbo zanjye wazisanga kuri you tobe kuri faceboock, amazon, boomply mbese imbugazose zicuruza umuzike ndahari.

Emmy ni umuramyi uzanye umuhate udasanzwe mu gihe gito

Uyu muramyi mu minsi mike araza mu gitaramo cya Live Recording yise:Imvo nimvano

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Emmy Imana imukomereze amaboko tumurinyuma rwose

Cyanditswe na: christine   »   Kuwa 29/06/2024 08:50

Ushingiye kujuzamuka kwa Emmy Bigaragara ko Haricyo Imana I shaka kumukoresha, igitekerezo mfite nuko yajya akora ibitaramo birimo guhugura nurubyiruko muyandi magambo ibitaramo byiganjemo urubyiruko.

Cyanditswe na: Gisubizo providence  »   Kuwa 29/06/2024 08:28

Emmy ndagusuhuje kdi ndakwishimiye kubwumurimo mwiza urigukora Imana izakomeze ikube Hafi ikurinde ibitero byumwanzi satani kwiherezo rya byose izina ryawe rizahamagarwe mugitabo cyubugingo bakwereke nabo wagaruriye kristo Yesu ahasigaye zaburi igice cya mbere uyisome neza.lmana ikwagurire impano

Cyanditswe na: nitwa Agnes Nibagwire mperereye mumajyepfo yu Rwanda  »   Kuwa 28/06/2024 18:23