× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Burera: Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane kizatangirwamo amabati

Category: Crusades  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Burera: Theo Bosebabireba yatumiwe mu giterane kizatangirwamo amabati

Theo Bosebabireba umuririmbyi ukunzwe mu Rwanda kurusha abandi kuri terrain nk’uko benshi babivuga, kuri ubu aritegura kwerekeza mu majyaruguru y’u Rwanda iwabo w’ibyiza bitatse u Rwanda.

Ntabwo azaba ajyanywe no gusura ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’ubwo nabyo bishobora kuzamo nk’amahirwe ya kabiri ahubwo azaba ajyanywe no gutanga ubutumwa bw’ihumure dore ko ari cyo yahamagariwe. Ubwo butumwa buzatangirwa mu giterane cyiswe "Garuka Live Concert".

Garuka Live Concert izabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho hazwi nko ku Gisayu. Iki giterane kizaba taliki 25/10/2025.

Intego yacyo ni uguhindurira abantu ubuzima mu buryo bwuzuye uburyo bw’umwuka n’uburyo bw’umubiri ari nayo mpamvu hazakorwa Ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, kurwanya igwingira, kurwanya imihindagurikire y’ikirere no kurwanya indwara zituruka ku mwanda.

Muri iki giterane hazatangwa amabati

Hari igihe Imana ibwira ubwoko bwayo ko izasohoza amasezerano bakabifata nk’ibisanzwe bakirengagiza ko Imana igira inzira nyunshi.

Muri iki giterane Daimoni wo gukoresha ubwiherero budatwikiriye izatwikishwa amapine dore ko hazatangwa amabati yo gusakara ubwiherero.

Aganira na paradise Didace Turirimbe umuhuzabikorwa muri iki giterane yavuze ko "ni igihe cyo gukora cyane abantu bagifite uburyo.

Twifuje gukorera Imana binyuze mu ivugabutumwa ariko tugakora n’ibikorwa bifasha abaturage, kugirango abagire ubuzima bwiza muri Kristo no mu buzima bwa buri munsi".

Iki giterane cyitezwe na benshi

Biteganyijwe ko abazafashwa bagera ku miryango140

Muri iki giterane, Theo Bosebabireba azasangira uruhimbi na Bozzi Olivier uri kuzamuka neza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.