× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka ya Rev. Christophe Nshimyimana wazamuwe mu ntera akagirwa Musenyeri wa EAR Diyoseze ya Butare

Category: Ministry  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Amateka ya Rev. Christophe Nshimyimana wazamuwe mu ntera akagirwa Musenyeri wa EAR Diyoseze ya Butare

Rev. Christophe Nshimyimana ni umugabo wubatse, washinganye urugo na Cyiza Goretti, bafitanye abahungu batatu aribo Allan Sangwa, Jesse Nziza na Alvin Mpano.

Rev. Christophe Nshimyimana yakijijwe mu mwaka wa 2003 nibwo yemeye Yesu Kristo nk’Umwami w’ ubuzima bwe. Yaje guhabwa umurimo w’ubudiyakoni muri 2009, aza kuzamurwa mu ntera ahabwa ubushumba muri 2011.

Ubu amaze imyaka cumi n’umwe n’igice ari mu murimo w’Abashumba. Yaje gushumba muri Diyosezi ya Shyira hafi imyaka 9; yabaye Umushumba wungirije muri Katedrali yitiriwe Mutagatifu Yohani Batisita.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, ni bwo Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda ryatangaje ko Inama y’Abepisikopi yahaye inshingano nshya Rev. Nshimiyimana Chistophe nk’umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, mu itangazo ryashyizweho umukono na Umwepisikopi Mukuru wa Angilikani mu Rwanda, The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda.

Yabaye kandi umuhuzabikorwa w’ishuri rya Diyosezi, kandi yaje kuba umuyobozi w’imari imyaka ibiri muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC). Muri Kanama 2018, yakomeje kuri Diyosezi ya Shyira, Diyosezi ya Gasabo ndetse yari umuhuzabikorwa w’inyigisho za Bibiliya mu biro by’Itorero Anglican Rwanda.

Kugeza ubu, Christophe Nshimyimana ni Pasiteri mukuru muri Paruwasi ya Kimironko yaje kongererwa izindi nshingano nk’umuyobozi w’ishami ry’uburezi, akaba n’umwarimu wungirije muri kaminuza ya gikirisitu (EACC) Ku bijyanye n’amashuri makuru; si ibyo gusa ni umukandida wa PhD mu buyobozi bushinzwe uburezi muri kaminuza ya gikirisitu ya Uganda.

Yahawe kandi impamyabumenyi nyinshi dusangamo: lmpamyabumenyi ihanitse mu burezi (Igenamigambi, Imiyoborere, & Ubuyobozi) muri kaminuza ya Mount Kenya; afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi kuva muri kaminuza ya Mount Kenya;

Rev. Nshimyimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya yakuye muri kaminuza ya gikirisitu ya Uganda; afite impamyabumenyi y’umwuga y’Amashuri yisumbuye, A2.

Uyu mushumba kandi yarangije amashuri abanza muri DRC aho ababyeyi be bari barahungiye mu 1959, yakoze amahugurwa kuwa 26 Nzeri kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2016 yabereye muri CORAT Afrika ndetse yakoze n’andi yabereye muri Nairobi-Kenya, kuva muri 2019 kugeza mu 2023.

Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza, biteganijwe ko uyu Mwepisikopi mushya watowe azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023.

Rev. Christophe Nshimyimana yagizwe Musenyeri

Rev. Christophe Nshimyimana azicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi tariki 10 Ukuboza 2023

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.