Itorero rito ry’Abepiskopi muri Dakota y’Amajyepfo ribabajwe no kubura inyubako y’amateka yabo nyuma yo gutwikwa mu mpera z’icyumweru gishize.
Itorero ryitwa The Holy Innocents Episcopal Church ryo muri Parmelee, South Dakota, ryashinzwe kuva mu 1890, ryaje gusenyuka ku wa Gatandatu, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abepiskopi bibitangaza.
Umushumba mukuru wiri torero yavuze ko iperereza rigikomeje. Impamvu bakeka ko yatwitse ni ukubera ko ako gace ka Parmelee "gafite agatsiko k’ibirara gashobora kuba katwitse urwo rusengero".
Stanley akomeza avuga ko batwitse amazu, imodoka ndetse n’ibindi. Ati: "Ntawe uzi uko umuriro watangiye. Icyo tuzi ni uko itorero ryacu ryiza rimaze imyaka 133 ryakongotse"
Stanley yavuze kandi ko iryo torero ryangijwe, bakuye ibintu ku gicaniro, babijugunya hasi, barabisohora, "Mu by’ukuri basuzuguye itorero."
Umwepiskopi wa Dakota y’Amajyepfo Jonathan Folts yasohoye itangazo ryerekeye itorero ryatwitswe ku munsi, asobanura ko ari "inkuru ibabaje ku bayoboke ba paruwasi y’inzirakarengane Ntagatifu".
Abakirisitu bose bo muri iri torero bababajwe n’urusengero rwabo ndetse ko Ari inkuru y’inshamugongo kuko basubije inyuma Ibikorwa bari bamaze kugeraho.