× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo barakajwe n’inyigisho ya Musenyeri wasabye Trump kubabarira Abatinganyi n’Abimukira

Category: Pastors  »  23 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakristo barakajwe n'inyigisho ya Musenyeri wasabye Trump kubabarira Abatinganyi n'Abimukira

Musenyeri Edgar Budde ari kunengerwa ko yavanze ibijyanye na politike mu gihe cy’amasengesho, akisabira ko abatinganyi n’abimukira bongera guhabwa intebe n’umudendezo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Mariann Edgar Budde mu Rusengero Rukuru rwa Washington mu gihe cy’Igitambo cya Misa cyo Gusengera Igihugu, amagambo ye yateje impaka.

Ni nyuma y’uko Musenyeri Mariann Edgar Budde asabye Perezida Trump mu buryo butaziguye kugirira impuhwe amatsinda arimo abanyamahanga badafite ibyangombwa, n’abakiri bato bafite umwihariko (badakunda abo badahuje igitsina, umuhungu ku mukobwa) ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina (LGBTQ+).

Abantu bagize ibitekerezo bitandukanye kuri izi nyigisho. Bamwe bashimye ubutwari bwe bwo kuvuga ukuri, mu gihe abandi bamushinje kuzana politiki mu bihe by’amasengesho.

Hari abashimye uburyo yagarutse ku bantu babangamiwe n’imyanzuro ya Trump, mu gihe abandi bamusubizaga bavuga ko yakabije, agatinyuka kunenga politike ya Perezida Trump.

Izi mpaka zakomeje gutuma Abakristo bibaza niba abayobozi babo koko bashyigikiye ubutinganyi, kuko Musenyeri ubwe ari kwisabira ko bahabwa uburenganzira bwabo.

Musenyeri Edgar Budde mu Gitambo cya Misa cyo Gusabira Amerika, yasabye Trump kubabarira abimukira n’abatinganyi mu buryo buzimije

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.