Nyiransabimana Florence ni umuramyi utuye mu karere ka Musanze, Umurenge nawo ni Musanze, Akagari ni Rwambogo, umudugudu ni Buhunge, akaba yaravukiye muri aka karere ka Musanze mu murengewa Kimonyi, Akagari ka Birira umudugudu wa Rurembo.
Uyu muhanzikazi Nyiransabimana avuka mu muryango w’abana batatu we akaba ari uwa 2. Abarizwa mu itorero rya ADEPR. Indirimbo ya mbere yamwinjije mu muziki amazemo umwaka umwe yitwa "Shima Uwiteka".
Mu kiganiro yagiranye na Paradise dore bimwe yatangaje. Ati :"Nakuze nkunda kuririmba nifuzaga kubimenya birushijeho ariko ntazi ko mfite impano yo kwandika nkanaririmba ukongenda nkura nzakubikunda cyane n’impano ivumbukiramo ndandika nkanaririmba".
Yakomeje agira ati: "Natangiye kujya muri studio ngo nsangize ibyo nanditse mu 2021 mu kwezi Kwa 9 ntangira kuririmba uko. Ubu mfite indirimbo (7) harimo enye (4) z’amashusho (video) n’izindi n’izindi eshatu (3) z’amajwi (audio).
Yasoje agira ati: "Nk’umuhanzi uvuga ubutumwa bwiza, intego ni ugukizwa kwa benshi ku bumva ibihangano byanjye no guhumuriza abafite imitima ibabaye numva nshaka iminyago nzayishikirize Yesu ku bw’impano yampaye kandi nifuza ko ubutumwa bwanjye bwagera kure cyane kuko kumvikana kwabwo ni ko gukizwa Kwa benshi.
Uyu muramyi afite indirimbo nziza zihimbitse kandi ziryoheye amatwi. Muri bimwe mu bihangano bye dusangamo "Nshobozwa", "Amajwi yose", "Shimwa Uwiteka".
Mwakire umunyempano mushya mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NSHOBOZA" YA FLORENCE