Hari abagore bakundwa na buri mugabo aho bagiye hose, hari n’abandi bigora gukundwa. Ibi nta kindi kibitera ni ibyo umugabo amubonamo kurusha ibigaragarira amaso. Umugore ashobora kuba mwiza ariko gukundwa bikazagorana.
Twegeranije hano ibintu 7 buri mugabo aba ashaka mu mugore, utabyujuje ntacyo bitwaye kuko n’ubundi byose ni imico n’ingeso kandi byose birigwa, umuntu akaba undi, intambwe ya mbere ni ukumenya ko hari ibyo ukora bitari byiza ukabikosora.
1. Guseka neza
Nta kintu kiza nk’umugore useka neza, nta kintu cyakurura umugabo nk’inseko nziza y’umugore, abagabo baba bakeneye umugore useka bitandukanye nabo, niyo mpamvu iyo aseka neza aba ari akarusho. Ibi bitwenge biba bimeze nki’bishashi bya zahabu, iyo umugabo abibonye akenshi binamutera gukeka ko uwo mugore afite umutima mwiza.
2. Kuba azi gutega amatwi umugabo
Hari abagore benshi bafite iyo mpano, iyo umugabo afite umugore uhora ateza impagarara anenga buri icyo abona, bisaza umugabo, agahora mu tubari n’amayoga, aho yihugiraho kugira ngo abone ko yagira amahoro.
Ariko iyo afite umugore ufite iyi mpano, byereka umugabo ko buri kimwe akeneye kiri mu rugo iwe, ntabwo rero ajya muri utwo tubari ahubwo aguma mu rugo birikije aba aziko we n’umugore we barakiganira kikarangira.
3. Kuba afite ukuntu yihagije
Byari ibya kera ko umugore bategerejeho buri kimwe umugabo, ubu iyo umugore afite ukuntu yihagijemo, byereka umugabo ko no mu bihe bikomeye abaye adahari umugore yakwirwanaho nawe akiyitaho nabe.
4. Kubaha
Kwubaha ni imwe mu mico myiza umugore akwiriye kugira, kuko umugabo wese aba akeneye kubahwa. Ikindi kandi iyo umugabo yubashywe n’umugore we nawe aramwubaha cyane akamurwanirira. Ariko umugore utubaha, ahora mu ntonganya yamara kwisanga mu ikosa nanone akigira nk’aho ari we wahemukiwe, atuma umugabo yibaza impamvu babana.
5. Umwimerere
Kuba umugore yaba umwimerere bisobanuye kuba ari wa muntu uguma ari uwa nyawe utabeshya utuntu twa hato nahato, iyo umugabo abeshywe, ahaguma igihe gito, ahaguma n’ubundi cya gihe ataramenya ukuri, ariko iyamaze kumenya ukuri nta kindi gikurirkira usibye guhita yigendera, ibi kandi bikora no mu bintu byose ikinyoma kimara igihe gito kigahita gisaza.
6. Kuba uzi guteka
Ndabizi bamwe bashobora kuvuga ngo turi mu kinyejana cya 21, ibyo ntabwo bigikora ngo twazajya dutumiza ibiryo ibyo koko birashobokako, ariko byagenda ariko ibiryo bitetse neza byo mu rugo biraryoha byihariye, aha situvuga ko ari abagore bateka gusa no mu buzima busanzwe hari imirimo ibangukira abakobwa vuba kurusha abahungu kimwe n’abasore ni uko, rero kumenya guteka ni akantu k’ubwenge ko kwitaho.
7. Kuba anyurwa
Muri rusange umuntu unyurwa n’ibyo ahawe nubwo byaba bike, akundwa na bose. Bityo rero no ku mugore bimuha akandi karusho. Umugabo iyo afite umugore unyurwa n’ibyo amuha cyangwa amukorera, abaho yishimye. Ariko iyo utanyurwa, yumva ataguhagije ahubwo agahora yumva adahagije kuri wowe akenshi binarangira afashe umwanzuro wo kubivamo.