Umuhanzikazi w’umunyanigeriya Chidinma Ekile, yamenyekanye cyane nka Chidinma mu ndirirmbo z’isi zagiye zikundwa kakahava mu myaka yashize nk’indirimbo nka "Kedike", na "Ololufe" yakoranye na Flovour z’urukundo.
Yaje gutera umugongo secular yiyegurira umuziki wa Gospel music. Yahamije ko icyo agambiriye ari ugusakaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo ze kurusha amafaranga.
Mu kiganiro Chidinma yagiranye n’umunyamakuru Chinelo Oze ukorera ikinyamakuru cyo muri Nigeria, bakomoje ku ngingo nyinshi, harimo nuko umuziki wa Gospel umaze gutera imbere, ukaba ushobora kuba urimo amafaranga menshi.
Impamvu bashingiyeho zemeza ko Gospel ihagaze neza, ni amashusho agaragara y’indirimbo ndetse n’uburyo ibitaramo byitabirwa cyane.
Chidinma we avuga yuko kujya mu muziki wo guhimbaza Imana kwe ari umuhamagaro kurusha kuwukurikiramo amafaranga kuko n’ubundi na mbere mu byo yakoraga yabagamo.
Umuhanzikazi Chidinma yagaragaje ko byamugoye cyane ubwo yibazaga kw’isoko rya gospel, yibaza niba bizacamo kuko yari amaze kwamamara cyane muri secular music, amaze kugira abafana batari bake, akagira ubwoba bw’ukuntu yazafatisha muri gospel music.
Avuga ku kuntu yagiye ahinduka, yavuze ko kugumana umwimerere wawe ari ikintu cy’ingenzi mu buzima kuko byorohereza Imana kuvugana nawe, ikakwereka umugambi igufiteho. Yavuze ko nubwo yaririmbaga indirimbo z’isi ariko atigeze ahinduka ngo abe undi muntu ahubwo yazikoraga n’ubundi ari umukristo.
Yanagarutse ku bigeragezo biba bishaka kumusubiza inyuma mu mwanzuro yiyemeje, avuga ko bitabura, ahubwo ashishura ko ari na byinshi. Ariko nk’uko yabivuze kugumana umwimerere wawe, ukaba uwo uriwe ntuhindurwe n’ibije byose, byamufashije kuguma ku ntego ye no ku ivugabutumwa rye biciye mu ndirimbo.
Chidinma yiyeguriye umuziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA GOSPEL YA CHIDINMA IMAZE KUREBWA NA MILIYONI MU MINSI 10