Umuhanzi Josue Nshimiyimana [Joshua N] bakunze kwita Ndi Umunyamugisha, yashyize hanze igihangano gishya yise ’Urutindo’, ikaba imwe mu zafatiwe amashusho mu gitaramo aheruka gukora.
Ni nyuma y’uko Josue N n’itsinda rye baherutse kwandika amateka akomeye, ku wa 01 Gashyantare 2024 kuri ADEPR Biryogo, mu gitaramo cy’amasengesho cyari cyatumiwemo Korali Rangurura.
Kuri ubu azanye indirimbo nshya "Urutindo". Ni indirimbo isohotse nyuma y’iminsi abazwa iby’indirimbo yaba yarakoreye mu gitaramo yakoze yise "Abanyamugisha Live Concert". Izo ndirimbo zari zitegerejwe zabimburiwe na "Urutindo".
Atangirira ku nyikirizo igira iti: "Umusaraba umbera urutindo rungeza iwacu,
kugira ngo mbashe gusingira icyo yamfatiye".
Mu gitero akaza agira ati: "Nkurikire Yesu niyange, mubere intwari nkomeje, kubera ko ubwami bw’Imana buratwaranirwa. Mere nk’intwari za mbere zitanze zimaramaje
kugira ngo zisingire ibyiza byo mu ijuru.
Babiroraga biri kure bakabyishimira bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira*2
Mu by’ubu buzima". Asoza agira ati: "Twebwe ho iwacu ni mu Ijuru, niho dutegereje umukiza ko azava".
Ni indirimbo nziza irimo amagambo meza kandi ihimbitse ndetse ikoze no mu buryo bw’amajwi.
Paradise yari iherutse kuganira na Josue, icyo gihe uyu muhanzi yamaze amatsiko abantu ku bibazo bari bakomeje kwibaza dore ko byanasubijwe ku bijyanye n’indirimbo zakozwe mu gitaramo "Abanyamugisha Live Concert" kuko harimo LIVE Recording.
Yatubwiye amashirakinyoma ko indirimbo zamaze kuboneka ahubwo arimo ategura uburyo bwiza bunoze azigeza ku bakunzi be. Ndetse ko mu minsi mike "muzajya muzisanga ku mbuga nkoranyambaga", asanzwe akoresha arizo: YouTube, Facebook, Instagram. None ubu imvugo niyo ngiro indirimbo zaje.
Uyu muhanzi Josue N azwiho indirimbo zuje ubutumwa bwiza bwa Yesu, aho avuga Yesu akamuhera mu ivuka, akura, apfa, azuka, akajya mu ijuru ndetse agashimangira ingingo benshi batavugaho rumwe ko azanagaruka akajyana abera cyangwa itorero mu ijuru kugira ngo aho Ari natwe ariho tuzabana(Yohana 14:1-8).
RYOHERWA N’INDIRIMBO "URUTINDO" YA JOSUE N