Umuramyi w’icyamamare, Israel Mbonyi, yatangiye kugurisha amatike y’igitaramo cye ngarukamwaka Icyambu Live Concert, kizaba ku wa 25 Ukuboza 2024 muri BK Arena.
Iki kizaba ari ku nshuro ya gatatu nyuma y’izindi ebyiri zagenze neza mu myaka ya 2022 na 2023.
Amatike ari mu byiciro bitandukanye, aho igiciro kiri hagati y’amafaranga 5,000 FRW na 30,000 FRW bitewe n’aho ushaka kwicara. Ushaka kugura itike ashobora kuyigura binyuze ku rubuga www.ticquet.rw.
Mbonyi yashimiye Imana ku bw’umugisha wo kuba mu Rwanda haboneka ahantu hahurira ibihumbi by’abantu ngo baramye. Yakanguriye abantu kwizihiza Noheri neza bifatanya n’inshuti n’imiryango yabo mu gitondo, hanyuma nimugoroba bakaza gufatanya na we mu kuramya Imana.
Icyambu Live Concert cyagiye cyitabirwa ku bwinshi mu nshuro ebyiri ziheruka, aho BK Arena yuzuraga abantu barenga ibihumbi icumi. N’uyu mwaka biteganyijwe ko abantu bazitabira ari benshi, dore ko Mbonyi akomeje gushimangira izina rye mu njyana ya Gospel, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Iki gitaramo cyahawe izina Icyambu rikomoka ku ndirimbo iri kuri album ye ya kane, ndetse rikajyana n’izina rye bwite, Mbonyicyambu Israel. Azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Icyambu, Nina Siri, Nita Amini n’iyitwa Uwe Hai aheruka gushyira hanze.
Gura itike yawe hakiri kare