Nsanzabera Jacques ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR, paruwase ya Murambi, itorero rya Gihuta aha ni mu karere ka Gatsibo, Intara y’iburasirazuba.
Nsanzabera Jacpues ni umuramyi ukomoka mu karere ka Rwamagana gusa yamenye ubwenge yisanga mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiya, gusa ubu akaba ari kubarizwa mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama aho benshi bakunze kwita Rwagitima.
Uyu muramyi avuka mu muryango w’abana 4 yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017. Jacques afite indirimbo 10 z’amajwi (audio) ndetse n’iz’amashusho 3 (video).
Si izi gusa kandi kuko uyu muramyi ateganya gukora izindi video 3 mu kwezi kwa7. Zimwe mu ndirimbo Jacques yashyize hanze zamenyekanye harimo "CYARABUMBUWE", "SINYA" na "AGAKIZA".
Muri izi ndirimbo akaba aherutse gushyira hanze iyitwa "CYARABUMBUWE", ni indirimbo nziza cyane ivuga ku gucungurwa ku mwana w’umuntu.
Mu kiganiro na Paradise, Nsanzabera Jacpues yagize ati: "Nakuze nkunda kuririmba cyane ni impano Imana yanyihereye. Rero nk’umuhanzi, mfite intego yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo maze abantu bakizera Yesu bakava mu bibi bagakora ibyiza.
lcyo nsaba abakunzi banjye ni ukumba hafi bakantega amatwi bakangira inama bakanantera inkunga mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ahasigaye tukavuga Imana".
Amen 🙌 nukuri lmana ikomeze ikwaguru
Imana ikomeze kumwagura
Tukuri inyuma rwose muvandimwe. Songa mbere
Amen 🙌 nukuri lmana ikomeze ikwaguru