Umubyeyi Nyiransaguye Sitephaniya usengera muri ADEPR Ruyenzi Paruwase ya Runda arakataje mu ivugabutumwa.
v. Nyiransaguye yakiriye Agakiza mu 1997, amaze kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda avuga ubutumwa bwiza afasha n’ingo zifitanye amakimbirane kuyakemura.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw nyuma y’uko atumiwe mu kiganiro cy’umuryango kinyura kuri BTN TV, yatangaje byinshi ku murimo w’ivugabutumwa bwiza akora.
Yagize ati "Nakiriye Agakiza mu mwaka wi 1997, natuza akanwa kajye ko Yesu ari umwami n’umukiza w’ubuzima bwanjye. Ni bwo nahise mpambwa impano y’ivugabutumwa hirya no hino mu Rwanda ".
Uyu mubyeyi wabana batatu harimo n’impanga, ni umuhanuzikazi n’umunyamasengesho akaba umwanditsi w’indirimbo aho aririmba ku giti cye yewe yayoboye n’amatsinda anyuranye.
Nyiransaguye ubwo yatumirwaga mu kiganiro "Tuzubake" kuri BTN Tv, yatanze ubuhamya bukora ku mitima ya benshi mu bashakanye. Yavuze uko yarozwe n’uwo yitaga mwene se w’umuririmbyi muri Korari. Ntiyivovoteye Imana ahubwo yakomeje kuyiringira.
Ntitwasoza iyi nkuru tutavuze ku murimo utoroshye yagiye afasha abapastori kubaka insengero binyuze mu biterane bikangurira abakristo gutanga ku butunzi bwabo bakubaka inyubako zigezweho.
Stephanie Nyiransigaye