Uwineza Clarisse ni umwe mu banyamakuru b’abagore bakunzwe hano mu gihugu ku bw’ijwi rye riryohera benshi mu matwi iyo ahogoza aririmba, akanaahanika ijwi kuri Radio Rwanda, bigatuma benshi bifuza kumubona.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yegereye Uwineza Clara amubaza aho akomora inganzo yo kuririmba nawe atubwira byose agira ati "Mbikomora mu miryango".
Uwineza Clara usanzwe ari umunyamakuru wa Radio Rwanda, ati "Mbikomora mu muryango wanjye, Papa na Mama nubwo ntabihangano basohoye ariko iyo biyongozaga mu guhanika mu ijwi washoboraga kugira ko wageze mu ijuru".
Akomeza avuga ko bahogozaga kakahava, ni nabyo byamufashije gukunda indirimbo. Ati "Njyewe na murumuna wanjye w’umuganga turirimba ijwi rya kabiri, naho musaza wanjye Nelson unkurikira ubwa gatatu ubu aba muri Amerika yaririmbiye amakorari menshi ya ADEPR".
Uyu Nelson yabaye mu batunganya umuziki (Producer) mu gihugu cya Kenya, akaba azwi cyane mu ndirimbo yitwa "Furi Furi dance" yabiciye ku maradio yaho.
Uwineza Clara mu buzima busanzwe iyo yabishatse atera urwenya. Akunze kurapa bakamuserereza ngo ni umukecuru ntiyabibasha, ariko iyo akoze mu nganzo buri wese yumva yakomeza kumutega amatwi.
Reba indirimbo ze kuri channel ya YouTube yitwa Clara Noble TV ukore subscribes na share na like.