Bishop Prophet Sibomana Samuel, nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje byinshi ku mubano ukomeye afitanye na Israel Mbonyi babanye mu Buhinde ari inshuti zikomeye.
Mbere yo kuva mu Buhinde agana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Israel Mbonyi yagiye kumusezeraho we n’umuryango we, uretse ko aya makuru yari yaragizwe ibanga rikomeye, akaza kugaragazwa n’amafoto yagaragaye bari kumwe.
Yasobanuye ibyo kwimuka kwe agira ati: "Nge n’umuryango wange ni byo twimukiye muri Amerika guturayo, nkaba ariho ngiye gukomereza umurimo w’Imana nkoresha impano Imana yampaye yo gusengera abantu n’ubuhanuzi. Gusa ningira iyerekwa ryo gutangizayo itorero nabyo nzabibamenyesha".
Mu gukora umurimo w’Imana, afatanya n’Abanyarwanda baba hanze (Diasporas) yabivuzeho agira ati "Hamwe n’Imana tuzahembura imitima ya benshi, abarwayi bazakira indwara, abandi Imana izabaha amasezerano, tuzahembura imitima yari yihebye, gusa buri wese azamenya umugambi w’Imana kuri we. Ibizakoreka ni byinshi, gusa mvuze make ariko Diaspora yitege byinshi".
Nyuma yo kurangiza amashuri muri Kaminuza ya Amalai mu Buhinde, we na Israel Mbonyi bakomeje kubana nk’abavandimwe nyuma yo kurangiza amashuri ya kaminuza mu Buhinde aho bahuriye, ndetse no mu mwaka wa 2016 ubwo Sibomana yatangizaga urusengero rwa Shekinah Glory Church muri Uganda bari kumwe.
Muri 2016 yimitswe na Bishop Rubanda Jacques wa New Jerusalem, aba Bishop w’itorero yashinze rya Shekinah Glory Church, ashyirwaho imbaraga n’amavuta yo kuba n’Umukuru waryo ku rwego rw’isi. Yhawe inkoni y’ubushumba, Bibiliya n’umwambaro w’abatambyi.
Yabaye umuhanuzi mu wa 2000 ku myaka 16 akiri mu mashuri yisumbuye, aho yabarizwaga muri korari Apotres de Jesus yo mu itorero Dave rikorera i Kigali ku Gitega.
Yasobanuye uko yabaye umuhanuzi agira ati: "Mu muryango w’iwacu hari umuhanuzi witwaga Karikofi Eraston, yahanuriye Mama akiri umukobwa ko azasama inda, akazabyara umwana w’umuhungu uzitwa Samuel, akazaba umuhanuzi mpuzamahanga.
Nkiri muto nari mfite isezerano y’uko nzaba umuhanuzi, nyuma impano yaje intunguye ntangira kuzura imbaraga z’Umwuka Wera, ntangira kuvuga indimi nshya ubwo, ntangira gusenga amasengesho yo kwiyiriza ubusa y’igihe kirekire."
Ubwo Imana inyongerera ubushobozi bwo gusengera indwara no guhanurira amahanga mu bihugu bitandukanye by’isi (India, RDC, Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi,..) ndetse ntangira no gusengera abantu kuri telefone bagakira indwara zitandukanye mu mpande zose z’isi".
Uyu muhanuzi wabaye mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, u Buhinde (aho yize akahakura Bachelor mu bijyanye no guteza imbere abaturage, na Masters mu na Population Study; yari ahatuye) n’Amerika (aho yimukiuye), tariki 8 Nyakanga 2017 yashyingiranywe na Nsekonziza Alice bakiri kumwe ubu. Bamaze kubyarana abana batatu.
Yakomoje ku byo yavuze kuri Israel Mbonyi by’uko azaba umuhanzi ukomeye, kandi byatangiye kugaragara kuko Israel Mbonyi ari mu bahanzi bane ba mbere bakomeye mu Rwanda, akaba ari na we ufite indirimbo yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube (Nina Siri yarebwe inshuro zirenga miriyoni 36 mu mezi agera hafi ku ikenda), mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
We n’umugore we Nsekonziza Alice bafitanye abana batatu
Tariki 8 Nyakanga 2017 yashyingiranywe na Nsekonziza Alice
Mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Israel Mbonyi yaramusuye, amusezeraho
Mu Buhinde aho yakuye Bachelor na Masters ni ho yahuriye na Israel Mbonyi
Mu mwaka wa 2016 yimitswe na Bishop Rubanda Jacques aba Bishop Mukuru wa Shekinah Glory Church ku rwego rw’isi