Umwaka wa 2023 ubereye nk’ubuki bw’ubuhura abakunzi ba Gospel bakomeje kubyinira ku rukoma bitewe n’mazina mashya akomeje gutanga ibyishimo mu ndirimbo nziza.
Kuri ubu Paradise.rw izwiho kugaragaza impano yabazaniye umuramyi witwa Agnes Kayesu. Umuhanzikazi mushya muri Gospel, Agnes Kayesu yashyize hanze indirimbo yise "Rukundo" akaba ari indirimbo ye ya kabiri.
Aganira na Paradise, Agnes Kayesu yavuze ko afite inzozi zo kuzavamo umuhanzi ukomeye nka Israel Mbonyi. Nubwo abona muri Gospel yo Rwanda harimo imbogamizi n’ibicantege byinshi, yizeye Imana ko izamushyigikira ikamuha imbaraga no kwihangana akamamaza ubutumwa mu mahanga yose akazenguruka mu bihugu bitandukanye nka Israel Mbonyi.
Abajijwe ubutumwa yahawe ngo abugeze mu mahanga yose, Agnes Kayesu yavuze ko indirimbo ze zibanda ku rukundo rw’umwami Yesu Kristo, akaba ari nabwo bukubiye mu ndirimbo nshya aherutse gusohora. Muri iyi ndirimbo, yavuze ko uwizera amaraso y’umwami Yesu Kristo afite ubugingo buhoraho.
Mu minsi ishize ubwo yatumirwaga mu kiganiro kuri Radio Inkoramutima, Kayesu yavuze ko yiteguye gukora cyane agasohora indirimbo nziza zifite ubutumwa bugamije gushimangira urukundo rw’umwami Yesu Kristo ku itorero ry’uwiteka.
Uyu muhanzikazi yatangaje ko adateganya gusubira inyuma.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA AGNES KAYESU
Agnes Kayesu arangamiye kogeza Yesu mu mahanga
Imana imwagure ngewe nakunze indirimboye cyane