× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Apostle Lubega n’abakristo be bakomeye Yesu amashyi iminota 200 baca agahigo ku Isi-VIDEO

Category: Ministry  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Uganda: Apostle Lubega n'abakristo be bakomeye Yesu amashyi iminota 200 baca agahigo ku Isi-VIDEO

Apostle Grace Lubega yaciye agahigo k’umuntu wakomye amashyi igihe kinini. We n’abayoboke be bayakomeye Yesu amashyi mu gihe kingana n’amasaha 3 n’iminota 20 ni ukuvuga iminota 200.

Apostle Grace Lubega ni muvugabutumwa wo mu gihugu cya Uganda akaba yaravutse ahagana mu mwaka wa 1987 muri Wakiso kamwe mu turere tugize Uganda, akaba ariho yakuriye n’umuryango we mbere yo kujya i Kampala kugira ngo akomeze amasomo ye.

Apostle Grace Lubega uheruka mu Rwanda mu giterane gikomeye yakoreye BK Arena, akomoka mu bwoko bw’abitwa Muganda bakomoka muri Buganda Kingdom. Yaje gushakana na Nicole Kavuma Lubegamuri 2019, baza no kugira umugisha wo kugira umwana bibarutse muri 2020.

Apostle Grace Lubega yakiriye Yesu nk’ umwami n’umukiza we, ubwo yigaga muri Kaminuza ya Makerere university, ahakomereza urugendo rwe rwa gikristu kugeza abonye akazi keza muri KCB ariko aza kukareka akomeza umuhamagaro we wo kuba pasiteri.

Yatangije Phaneroo Ministries muri 2006, gusa aza kujya mu mushinga wese muri 2007 ubwo yasezeraga muri KCB aho yakoraga nka Manager akaba n’umugenzuzi wa Customer care na servise zose zihatangirwa muri rusange.

Ibyatangiye ari bito byaje kuvamo ikintu kinini aho kugeza ubu amateraniro ya Phaneroo Ministries yitabirwa n’abagera ku 500,000 buri cyumweru dushyize hamwe abitibira ku cyicaro nyirizina n’abitabira kuri television, abitabira amateraniro muri Kampala ku cyicaro ni 5,000.

Inkuru yaje kuba yaba kimomo igatuma n’abatamuzi bamumenya dore ko yari asanzwe anazwi ni agahigo we n’abayoboke b’itorero rye baje guca ko gukoma amashyi igihe kinini, mu gihe bakomeraga amashyi Yesu (Clap For Jesus), bakomye amashyi mugihe kingana n’amasaha 3 n’iminota 20. Byabaye tariki 30 Nyakanga 2023.

Akagahigo k’umuntu wakomye amashyi igihe kinini kari gafitwe na Steven Clerk wakomye amashyi amasaha 2 n’iminota 5 muri Awesomeness Festival mu gihugu cy’ u Bwongereza, gusa bigomba kubanza kwemezwa na The Guinness World Record mbere y’uko byemezwa burundu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hitegurwaga Clap For Jesus

Apostle Grace Lubega yanditse amateka ku Isi

REBA ABAKRISTO BAKOMERA YESU AMASHYI MU GIHE KINGANA N’AMASAHA 3 N’IMINOTA 20

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.