Mu bushakashatsi buherutse gukorwa muri Amerika bugaragaza ko 31% by’abantu bujuje imyaka y’ubukure bahura n’ikibazo cy’ubwigunge bukabije.
Ni ibintu bibagiraho ingaruka yaba mu mutwe no ku mubiri. Icyakora abakristu ntabwo bagerwaho cyane n’ubwigunge bukabije n’ubwo nabo bubageraho ariko ngo si kimwe n’abandi. Ubwo bushakashatsi bwokozwe ndetse bunashyirwa hanze na Barna group.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1,003 bakuze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Professor Dan Blazor akaba umu Profeseri mu bijyanye n’umuryango mugari ndetse n’imiti muri rusange yagize ibyo avuga kuri iyi ngingo.
Yagize ati; "Ubwigunge cyangwa se kwikura mu bandi nI ibibazo byugarije umuryango mugari, kandi bigira uruhare mu idindira ry’iterambere rya muntu mu buryo bwose bushoboka.’’
Bimwe mu bikubiye muri ububushakatsi wabisanga mu gitabo ‘the loneliness epidemic’ muri iki gitabo basesengura ibijyanye n’Ubwigunge mu gihugu muri rusange ndetse kikagaruka no ku Itoero muri rusange.
Ikigo cyitwa ’Desease control and prevention’ cyo gisobanura ko hatitawe kuri gake waba ugerageza gusabana n’abandi ko ubwigunge bugira ingaruka ku mibereho yawe, bakomeza basobanura ko "ubwigunge bubaho mu gihe uburyo usabana n’abandi bantu bidahagijemu kugira umusaruro mu kunyurwa kubana n’abandi ahubwo ukumva uriwenyine muri wowe.
Bituma wumva ucitse intege, bigatuma wumva ukeneye abantu hafi yawe, kandi ubusanzwe umuntu ahorana n’abantu biragoye ko watangira kwibaza ko ukeneye abantu hafi, iyo byabaye haba habayeho ubwigunge bivuze ko nta bantu bahari wowe ubona".
Susan Mettes umwe mu bafatanya bikorwa muri ubu bushakashatsi agaragaza ko bafashe ku rugero rw’abajya mu nsengero n’abatajyayo, babaza niba bajya bahura n’ubwigunge byibuze rimwe mu cyumwe.
Abajya gusenga byagaragayeko bose bagira ibyo byiyumviro ariko bikaba ku kigero cya 35 kw’ijana, naho abatajyayo bo bikaba biri hejuru ho gato kuko bigera kuri 39 ku ijana.
Umushakashatsi Mettes yagize ati "Kuba abakristu badahura n’ubwigunge bukabije ugereranyije n’abandi ni ukubera inyigisho babonera mu itereniro kandi n’ikindi mu muryango w’itorero habera byinshi byiza birwanya ubwigunge harimo amatsindo yo kuririmba kuba ahura kenshi;
Kuba bavugana kenshi ku bibahuje bifasha mu kutagira ubwigunge bukabije, ibyo hakazamo amateraniro, guhura kw’abantu muri rusange, n’andi matsinda menshi abarizwa mu itorero, mu nyigisho twavuga nk’izigisha gukunda umuturanyi wawe kumukunda bivuze kumwitaha ukamenya ibishoboka mu byo acamo.