Inkuru dukesha Antony Baxter, ivuga ko Leta ikwiye kumva neza ibijyanye n’imyizerere, ikanamenya n’abahagarariye abo bafite imyizerere kandi bakababona nk’abagamije icyiza.
Uwo ni umwanzuro wanzuwe na Colin Bloom, mu bugenzuzi bwigenga aheruka gukora, buvuga ku kuntu Leta ikorana n’abanyamadini cyangw n’abagendera ku myizerere.
Bloom, umujyanama wa The government’s Independent Faith Engagement, yavuze ko muri raporo ye yabaye ikimenyabose, hari aho usanga Guverinoma yagiye ikorana neza n’abanyamadini, nko muri gahunda ya The Faith New Deal grant programm no gukemura ubwisanzure bw’amadini cyangwa ihohoterwa ry’nyamadini ku rwego mpuzamahanga.
Gusa akomeza avuga ko n’ubwo hari imikoranire myiza ariko leta ikwiye kongera iyi mikoranire kuko bose barakeneranye.
Iyi Raporo ihamagarira Guverinoma gutanga amahugurwa ku bijyanye n’imyizere ku bakozi bose ba Leta, no kongera ubryo bw’ubufatanye ku matsinda asanzwe atanga umusanzu w’ingenzi muri sosiyete.
Iyi raporo yari ishingiye ku bisubizo 21,000 by’abakora ibijyanye n’ubujyanama ku bantu. Bloom akomeza gaira ati: "Abantu bagera mu ma million, imyizerere igaragaza abo baribo, uburyo babanira bitwereka urugero rwiza muri society, bikanadufasha kwubaka igihugu gikomeye".