Raporo iheruka ivuga ko cumi n’umunani muri za kaminuza za Gikristu, zafunze burundu cyangwa zahatiwe kwibumbira hamwe kuva icyorezo cya COVID-19.
Higher Ed Dive yasohoye raporo mu kwezi gushize igaragaza ifungwa cyangwa guhuza za kaminuza nyinshi mu gihugu cy’u Bwongereza, aho 18 muri zo ari za kaminuza za gikirisitu.
Usibye iki cyorezo, iryo tsinda ryagaragaje ko amafaranga menshi yo kwiga muri kaminuza, nk’inkunga ya Leta yo kwiga, ndetse n’umubare muto w’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, byagize uruhare muri iri fungwa n’ihurizwa hamwe rya za kaminuza.
Amanda Staggenborg, umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho mu Nama ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza za gikirisitu, ishyirahamwe ryunganira amashuri makuru ya gikirisitu hamwe n’ibigo birenga 185 bigize uyu muryango, avuga ko iki cyorezo cyagize ingaruka ku mashuri makuru.
Mu byo Staggenborg yatangarije umunyamakuru Samntha Kamman, yagaragaje ko impamvu nyinshi zatumye igabanuka, harimo kugabanuka kw’abana bavuka, igabanuka ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ndetse n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bashaka amashuri makuru nabo baraganutse.
Nk’uko Staggenborg yabivuze ko kaminuza za gikirisitu zitigeze zihura n’ikibazo cy’iganuka ry’abanyeshuri kugeza mu 2016, nyuma y’imyaka itandatu kaminuza za leta zatangiye guhura n’igabanuka ry’abanyeshuri.
Staggenborg yerekanye raporo iheruka kuvugururwa muri Gicurasi 2022 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ry’uburezi, ryasanze umubare rusange w’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye wagabanutseho 9% hagati ya 2009 na 2020. Raporo ivuga ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyabiteye ahanini muri 2020.
Raporo yagize ati: "Ibinyuranye n’ibyo, biteganijwe ko umubare w’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye uziyongeraho 8 ku ijana (kuva kuri miliyoni 15.9 ukagera kuri miliyoni 17.1 z’abanyeshuri) hagati ya 2020 na 2030".
Staggenborg yavuze kandi ku bushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwiswe "Gutandukana no kwigira kure: Ubushakashatsi bwakozwe ku bushakashatsi bwerekana isano iri hagati yo kwiyandikisha ku rubuga rwa interineti mu rwego rwo kuhigira mu mashuri makuru ya gikirisitu adaharanira inyungu," byagaragaje impamvu zishobora gutuma umubare w’abanyeshuri ugabanuka.
Nk’uko ubwo bushakashatsi bubyerekana, amashuri makuru yigenga adaharanira inyungu yumva ingaruka zo kugabanuka kw’abanyeshuri bafite hagati y’imyaka 18 na 24 kurusha kaminuza nkuru za Leta.
Ubushakashatsi bwagize buti: "Kugabanuka kw’abana bavuka, guhindura imibare y’igihugu, guhatanira amashuri makuru, ndetse n’ubukungu butoroshye bw’iyi minsi bwatumye umubare w’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bashaka uburambe bwa kaminuza baba bake."
Abatanze ibiganiro benshi baganiriye ku ngamba nko gufatanya n’ubucuruzi bwaho no kwemerera abanyeshuri gukora mu nyungu rusange ry’abaturage babo kugira ngo bafashe gukwirakwiza umuco wo kwiga.