× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Dusa Gentille agarukanye na Adrien Misigaro mu ndirimbo nshya bise "Selah"

Category: Artists  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Miss Dusa Gentille agarukanye na Adrien Misigaro mu ndirimbo nshya bise "Selah"

Miss Dusa yakoranye indirimbo nziza cyane na mubyara we Adrien Misigaro bise "Selah" nyuma yo gukorana indirimbo yakunzwe cyane bise "Nyibutsa".

Miss Dusa Gentille ni mushiki wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ’Buri munsi’, ’Biratungana’ n’izindi. Miss DUSA yatangiye kuririmba afite imyaka umunani (8), ariko yaje gutangira kuririmba ku giti cye afite imyaka 14, ari na bwo yanatangiye kwandika indirimbo ze.

Uyu mukobwa w’impano ikomeye mu kuririmba unafite indoto zo kuba umuhanzikazi ku rwego mpuzamahanga, yamaze gushyira hanze indirimbo yise yongeye gukorana indirimbo nziza na mubyara we Adrien Misigaro bise "Selah bivuze iteka ".

Kuri iyi tariki ya 25 Kamena 2024 ni bwo Miss Dusa Gentille ndetse na mubyara we bashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Selah" iri mu rurimi rw’ikinyarwanda yitwa "lteka".

Ni indirimbo nziza cyane aba bahanzi bakoranye dore ko baherukaga gukorana indirimbo yakunzwe cyane igakora ku mitima ya benshi kugeza n’ubu bise "Nyibutsa".

Misigaro Adrien kandi ni umuramyi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba amaze imyaka 17 aririmba. Uyu muramyi aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi, bayita "Nkurikirwa".

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko gukurikira Imana ari kimwe mu bintu byiza.

Mbere yaho gato Adrien Misigaro yari aherutse gukorana indirimbo na Meddy, aho bakoranye iyo bise "Niyo ndirimbo". Ni indirimbo yakoze ku mitima ya benshi dore ko yari ibaye indirimbo ya kabiri aba bahanzi bakoranye kuko iya mbere bakoranye yitwa "Ntacyo Nzaba ".

Nyuma y’indirimbo baherutse gukorana bise Nyibutsa bagarutse mu yitwa Selah

Aba baramyi bombi baba muri leta zunze ubumwe z’America.

Miss Dusa akomeje kugera ikirenge mu cya musaza we.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.