Itorero ryitwa Episcopal church ryo muri New York muri Leta Zunze Ubumwe Amerika ryajemo amahari nyuma y’uko guhuriza ku mwanzuro wo kwemera ubutinga bugahabwa intebe mu rusengero rwabo, iryo torero ribarizwa mu ihuriro ry’amatorero muri Anglican.
Uko gutera impagaraga kwaturutse ku bashumba bane biyemeje kurwanya ubutinganyi mu itorero ryabo ariko nanone bakavuga ko abandi bashumba b’andi ma diyoseze yose nibaramuka babyemeye nabo bazabyemera.
Abo bashumba ni Rev.Neal Longe na Scott Garno bakaba baturuka muri Diyoseze ya Albany, Rev. Jeremiah Williamson wa diyoseze ya Colorado, Rev Geofrey Ward wa diyoseze ya Milwaukee.
Umushumba Scott Garno wa Diyoseze ya Albany yagize ati; ‘’Imana yashakaga ko umubano w’umugabo n’umugore uba umubano w’ubuzima bwose urambye, siyabigennye ku bahuje ibitsina’’. Akomeza avuga ko azafata umwanzuro bitewe n’icyo ihuriro ry’amatorero rya Episcopal rizanzura.
Naho Williamson we yagize ati; ‘’Hakenwe gutanga umwanya uhagije mu gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, si umwanzuro wafatwa gutyo gusa’’.
Umushumba Geofrey Ward yanzuye ko nawe azashyigikira umwanzuro uzafatwa na benshi, yabanje kugira ati; "Mu by’ukuri ikibazo cyo kwemera ubutinganyi kiragoye cyane, hakenewe guha agaciro ibitekerezo by’abantu bose, ubundi tukabona gufata umwanzuro uboneye’’.
Itorero rya Episcopal church ryo muri Amerika rimaze igihe kitari gito rishinzwe kuko ryabonye izuba mu 1978, rikaba rifite abayoboke baribatirijwemo bagera ku 1,520,388. Kugeza ubu rikorera mu ntara 9, kandi rikaba rigizwe n’ama diyoseze 112.
Abazabikora IMANA Izabica kuko numuco mubi utari uwa bana b’Imana