× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indi ndirimbo ya Gospel kuri album ya Melodie – “Nari Nzi ko Uzagaruka,” indirimbo y’umuzuko

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Indi ndirimbo ya Gospel kuri album ya Melodie – “Nari Nzi ko Uzagaruka,” indirimbo y'umuzuko

Indirimbo "Nari Nzi ko Uzagaruka" ni imwe mu zigize album ya Bruce Melodie yise Colorful Generation. Iyi ndirimbo ikubiyemo Ubutumwa Bwiza, gusa bamwe ntibayita iya Gospel, cyane ko na nyirayo avuga ko iyitwa “Nzaguha Umugisha” ari yo ya Gospel.

Icyakora, Paradise igendeye ku cyo indirimbo ya Gospel ari cyo, ihamya ko na yo ari iya Gospel, kuko irimo ibyiringiro by’ahazaza abizera bahawe na Kristo Yesu ndetse n’Imana ubwayo, mu nyandiko za Bibiliya, by’umwihariko mu Isezerano Rishya.

Ubusanzwe, indirimbo ya Gospel, ni indirimbo irimo Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. Gospel ni cyo bisobanura, ni ivanjiri cyangwa Ubutumwa Bwiza. Abanyarwanda bazikubira mu nteruro yo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie nubwo yayiririmbiye mama we wavuye mu buzima mu mwaka wa 2014, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abapfushije abo bakundaga, buhishura ko hazabaho umuzuko.
Indirimbo itangira igira iti:
“Ugenda byari ibirori,
Iwacu hari abashyitsi,
Bampobera bati ugiye mu ijuru
Sinkamenye icyo bisobanura
Nge nari nzi ko uzagaruka.”

Iki ni igitero cya mbere. Abamubwiraga ko agiye mu ijuru, ni abamuhumurizaga bamubwira ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima, ndetse ko bajya kubana n’Imana mu ijuru. Ese ubu si Ubutumwa Bwiza? Buri wese akwiriye kubwumva mu gihe abuze uwe, kuko hari ibyiringiro byo kongera kubaho nyuma y’urupfu.
“Ndabizi ko umbona
Ndabizi ko unyumva

Ndwana n’iminsi nkagerageza
Dore navuyemo umugabo
Nta bwo nkirira
Aho utari nzahakubera nigirira
Umunsi ugenda nyabusa
Nari nzi ko uzagaruka”

Bruce Melodie agaragaza igitekerezo cy’uko mama we aho ari mu ijuru amubona muri iyi nyikirizo. Azi ko ibyo avuga n’ibyo akora byose mama we abizi nubwo atakiri mu isi. Ibi birimo ubutumwa buhumuriza, bubwira buri wese ko uwavuye mu mubiri aba ari mu bundi buzima.
“Hari abajya bambwira ngo
Uko ngenda nkura turasa
Sinjya mbona ibosobanuro
Gusa nzi ko rimwe nzakubona
Humura ndakomeye”

Aya magambo asoza igitero cya kabiri agira ati “Rimwe nzakubona” akubiyemo Ubutumwa Bwiza kandi buri wese akwiriye kubwumva. Yizera ko hazabaho umuzuko. Ubwo se si Ubutumwa Bwiza? Aravuga ati: “Rimwe nzakubona,” bigaragaza ko yizeye neza ko azamusanga mu ijuru, cyangwa akamubona ku muzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa, uwo Pawulo yavuze mu Byakozwe n’Intumwa 24: 15.

Kugira ngo indirimbo ibe iya Gospel hashingirwa kuki? Niba wabasha gusubiza iki kibazo, urumva neza ko indirimbo “Nari Nzi ko Uzagaruka” ari iya Gospel, kubera ubutumwa bw’umuzuko bukubiyemo.

Bruce Melodie ni Umukristo mu Itorero rya ADEPR. Yizera Imana, akemera Bibiliya. Bumwe mu butumwa buyikubiyemo bwemeza ko hazabaho umuzuko, ibyo na Bruce Melodie akaba yarabiririmbye muri iyi ndirimbo.

IYI NDIRIMBO NI IYA GOSPEL, RYOHERWA N’UBUTUMWA BUKUBIYEMO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.