× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu ni Umukiza wacu - Pastor Christian Gisanura

Category: Sermons  »  29 April »  Pastor Christian Gisanura

Yesu ni Umukiza wacu - Pastor Christian Gisanura

Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera. (Tito 3:5).

Imikorere y’Imana itandukanye n’iy’abantu

Abantu batwemera bitewe n’ibyo badukuraho, ibyo batwumvaho, uko batubona, abo tugendana, amashuri dufite, imiryango dukomakamo n’ibindi.

Ariko Yesu yatwemeye ntacyo twamuhaye, ahubwo twamuhemukiye, twamusuzuguye, tumusebya n’ibindi. Icyo yabikoreye ni imbabazi z’iwe gusa. Kutubarira bimuha amahoro kuruta kuduhana, n’ubwo nabyo abikorana urukundo.

Imana ibanza kutubabarira ku bwo gucungurwa n’amaraso ya Yesu, nyuma ikatubyara ubwa kabiri mu bwami bwayo binyuze mu guhindura imitekerereze yacu no kutwuzuza Umwuka Wera utuneshereza imigambi mibi ya satani ndetse no kudushoboza gukora ibyo Imana ishaka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.