Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera. (Tito 3:5).
Imikorere y’Imana itandukanye n’iy’abantu
Abantu batwemera bitewe n’ibyo badukuraho, ibyo batwumvaho, uko batubona, abo tugendana, amashuri dufite, imiryango dukomakamo n’ibindi.
Ariko Yesu yatwemeye ntacyo twamuhaye, ahubwo twamuhemukiye, twamusuzuguye, tumusebya n’ibindi. Icyo yabikoreye ni imbabazi z’iwe gusa. Kutubarira bimuha amahoro kuruta kuduhana, n’ubwo nabyo abikorana urukundo.
Imana ibanza kutubabarira ku bwo gucungurwa n’amaraso ya Yesu, nyuma ikatubyara ubwa kabiri mu bwami bwayo binyuze mu guhindura imitekerereze yacu no kutwuzuza Umwuka Wera utuneshereza imigambi mibi ya satani ndetse no kudushoboza gukora ibyo Imana ishaka.