× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hari abakristu bamaze amajoro 7,000 muri gereza bazira kwemera kwabo

Category: Ministry  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Hari abakristu bamaze amajoro 7,000 muri gereza bazira kwemera kwabo

Eritrea ni igihugu kibarizwa mu ihembe rya Afrika, akaba ari mu Burasirazuba bw’umugabane wa Afrika, kiravugwamo guhohotera cyane abakristo.

Eritrea ni igihugu cyabonye ubwigenge mu 1991, mu itegeko nshinga ryacyo cyemera ubwisanzure mu by’imyizerere, ariko nanone hakaba hemewe amatorero ane gusa mu gihugu cyose ariyo The Eritrean Orthodox Tewahedo Church, Sunni Islam, The Catholic Church, na The Evangelical Lutheran Church of Eritrea.

Mu nkuru dukesha Todd Nettleton mu bushakashatsi yakoze mu ruzinduko yagiriye muri Eritrea, yahasanze inkuru z’abemera Christ bamaze iminsi 7,000 bafunze bazira ukwemera kwabo, bagahatirizwa guhakana Kristo ariko bakanga, bivuze ko bamaze imyaka 19 bafunze, guhera mu 2004 bafunze, batari kumwe n’imiryango yabo.

Mbere ho gato ya 2004, Guverinoma y’ishyaka rimwe iyobowe na Perezida Isais Afwerki, yategetse hafi insengero zose za giprotestanti ko zifunga imiryango zikarekera gukora, n’insengero zose zifite aho zihuriye n’ibya Gikristu.

Ibi byarabaye, gusa ntibyabujije n’ubundi abakristu guhura rwihishwa mu ngo zabo, rumwe ku rundi baganira ibya Gikristu, byateje ikibazo kitoroshye kuko abafatwaga barafungwaga.

Mu kiganiro Todd yagiranye n’umwe mu ba Pasiteri bo muri icyo gihugu yagize ati; "Guhorwa ukwizera kwawe si byiza, ariko bifite umumaro, nta kitubaho Imana itabyemeye, binyuze mu kutuziza ukwizera, sinzi intego yabyo mu by’ukuri gusa nzi ko bituma itorero rikura".

Todd Nettleton asoza iyi nkuru asaba abakristu bari hirya no hino ku isi gusengera abarimo Kiflu na Pasiteri Haile na bagenzi babo batari bake bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Akomeza avuga ko byaba byiza begereye za Ambasade ziri mu bihugu byabo za Eritrea bakazisaba gufungura abo bantu b’inzirakarengane.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.