× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese bizorohera amadini n’amatorero kwigobotora ibi bibazo bitatu umwaka wa 2024 usize imusozi?

Category: Ministry  »  November 2024 »  Nelson Mucyo

Ese bizorohera amadini n'amatorero kwigobotora ibi bibazo bitatu umwaka wa 2024 usize imusozi?

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 amatorero, amadini, ivugabutumwa, za Ministeri, abahanzi ku giti cyabo, amakorali, amatsinda yo kuramya no guhimbaza, byahuye n’insanganya rya Covid-19 maze guhera ubwo ibikorwa byinshi birahagarara, abantu baratatana kubera kuguma mu rugo biva ku minsi, ibyumweru bigera ku myaka ibiri n’ibindi.

Ku ikubitiro muri ibyo habayeho igikorwa cyo gukebura amadini n’amatorero ndetse menshi icyo gihe arafungwa agira ibyo asabwa gukosora ariko atarabyumbahirije akomeza gufunga imiryango, ibintu bitari byoroshye namba icyo gihe.

Ibi byateje amatorero n’amadini ndetse n’abagenerwa bikorwa benshi ingaruka zitaboroheye zirimo gufungirwa inyubako, gutakaza akazi, gutatana kw’abayoboke bigera n’aho bamwe bisubirira mu buzima busanzwe bava mu byo gusenga.

Nubwo ibisa nko kugaruka mu buzima bwa mbere Itorero ryahoranye busa n’ubwaje muri 2022-2024 habayeho ingamba zitatumye bamwe bakomeza gusengera mu ma salle (Hall) ndetse abayobozi bamwe n’amadini bafata umwanzuro usa n’uwateje ikindi kibazo kigiye kuza ku mwanya wa mbere kuri lisiti y’ingingo 3.

1. Gusaranganya Itorero rigasengeramo amatorero 2 cyangwa 3 buri cyumweru

Iki ni kimwe mu gisubizo abayobozi b’amatorero amwe n’amwe bihaye ariko byasaga nko kwoga ikime kuko n’ubundi amaga ntiyavanwaho no kwoga ikime bitari ugukuba amaga. Bamwe badamariye mu icumbi ntibamenya ko bakabaye kurya bari menge.

Ndibuka Itorero rimwe ryo mu giporoso ryakiraga amatorero 4 abiri yahakoreraga mu mibyizi andi akaza ku cyumweru. Bamwe bagaterana mu gitondo abandi nyuma ya saa sita.

Ibi byateje ikibazo gikomeye nkeka ko uretse byahinduka business ndetse umwimerere w’amateraniro ahenshi watakaye kuko byari nko gukoza kugira ngo abakiriya nabo baze guterana.

2. Guhiga amafaranga ku ikoranabuhanga nka YouTube, Zoom, Google Meet n’andi ma apulikasiyo

Bamwe kuko ubushobozi bwabashiranye ndetse bagasanga amafaranga ataboneka mu Rwanda bitewe nuko twese twagizweho ingaruka kimwe, urushundura bahise barunaga ibwotamasimbi mu ba (Diaspora) maze sugahanura amahugu, amasezerano atazasohora, gusengera indwara kwa baringa, ubuhembu burimikwa kubera amafaranga umuriro uraka.

Bamwe barayobokwa kubera akarimi keza abandi babona za visa barahunga abandi barahanyanyaza kubera ukubura uko bagira.

3.Itungurwa riheruka ry’ifungwa ry’andi matorero ayingayinga ibihumbi 10 yafunzwe mu gihe gishize

Iri hurirane ry’ibibazo by’ingutu byagwiririye amadini n’amatorero byatumya Leta ikomeza guhanga ijisho ku matorero yitererera agati mu ryinyo igira ngo irebe ko n’iyo haca imyaka ingahe amadini n’amatorero bazirikana amasezerano bagiranye yo kwiyubaka gake gake.

Mu byo Leta yasabaga amadini n’amatorero harimo nko kuvugurura inyubako, kubaka ibikingira amajwi (sound proofing), kongera ubushobozi bamwe mu bashumba batagiraga impamyabumenyi za tewolojia, kubaka za komite ngenzuzi n’izishinzwe inama y’ubutegetsi z’amadini, amatorero (secte) akorera ku butaka bw’u Rwanda, gushaka ubuzima gatozi n’ibindi.

Ni ibintu bitoroheye na gato. Bamwe mu bashumba bamwe ibintu byarabacanze abandi bimukira kuri YouTube barahandavurira abandi barahasebanyiriza, bahahindura amatiku y’akasamutwe. Ibintu biradogera.

Kukwira kw’abiyita abapastori, abahanuzi b’ibinyoma, ubwambuzi bushukana bamwe mu ba Apotre bakatirwa n’inkiko ubundi abandi biroha mu businzi, amarojyi (Lodges) yakira aba pasitori n’indaya bamwe bayafatirwamo abandi amashusho yabo ashyirwa ahagaragara, ibintu bitoroheye na gato Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yihanangije benshi ariko ntibumva. Bamaze gufunga amatorero menshi, nibuka ko bamwe batangiye gusa n’abatishimiye icyo cyemezo ndetse bakavuga ko H.E Paul Kagame atabizi ariko aza kubasubiza ko abizi.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kajagari kari kamaze kugaragara, asanga abahanuzi bamwe bari bari bamaze kuvogera abantu bagamije kubaka utwabo babesha ko Imana yavuze, ko bakiza indwara zirimo na sida.

Yibukije abantu ko ubwinshi bw’amatorero atari byo bisobanuye kuvugana n’Imana nko gusenga. Yibajije niba ayo matorero ari inganda, ari inyubako zifitiye abaturage akamaro ubundi arayazibukira karahava.

Ibindi bisa n’ibyahinduye isura benshi baribaza aho batangira bajya kuko RGB yashyizeho ingamba zirimo kuvugurura no gusurwa hanyuma ikazagira abo izakomorera. Uyu mwaka wa 2024 ntabwo wigeze woroha, ese twizeye ko uwa 2025 usigaje iminsi 31 gusa ukadusanganira, wo uzaza uhatse ibisubizo ku madini n’amatorero cyangwa bizadogera?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.