× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Clara Uwineza wa Radio Rwanda unakunzwe muri filime ’Indoto’ arakataje mu muziki wa Gospel muri Hiphop

Category: Artists  »  April 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Clara Uwineza wa Radio Rwanda unakunzwe muri filime 'Indoto' arakataje mu muziki wa Gospel muri Hiphop

Icyamamare Uwineza Clarisse (Clara Uwineza) arakunzwe cyane mu itangazamakuru, muri sinema no mu muziki usingiza Imana aho yihebeye injyana ya Hiphop.

Amaze gufata imitima ya benshi binyuze mu biganiro akora kuri Radio Rwanda, gukina filime nyarwanda no mu kuvuga ubutumwa bwiza yaba ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo aho arapa kakahava akanakora izindi njyana zitandukanye.

Umunyamakuru wa Paradise.rw yaganiriye n’icyamamare Uwineza Clara, amubaza byinshi birimo kuririmba mu njyana yo kurapa nk’uko yabigaragaje mu ndirimbo yitwa Amen. Clara Uwineza yatangiye agira ati "Nitwa Uwineza Clarisse abenshi bazi ku izina rya Clara ari naryo nkoresha mu kazi nk’umunyamakuru n’ubuhanzi".

Akomeza agira ati"Ndi umubyeyi w’abana basaga icumi ariko abavuye mu nda yanjye ni abahungu babiri. Navukiye mu muryango wa gikristo ari nabyo byamfashije kugenda negera inzira y’Imana Rurema Byose".

Clara Uwineza ari guhimbaza Imana muri Rap

Umunyamakuru Uwineza Clara wakoze kuri Radio Maria na Salus, ubu akaba akora kuri Radiyo Rwanda, yavuze aho akomora inganzo yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rap.

Yagize ati "Mu ndirimbo zirenze imwe n’izindi zikiri muri project, harimo iyitwa AMEN yasohotse kuwa 25/02/2022, hari ku munsi w’isabukuru yanjye y’amavuko aho nashimaga Imana aho igejeje ikora ibitangaza"

Akomeza avuga ko yayihimbye ubwo abajura bari bamwibye bakamucucura. Ati "Nayihimbye abajura bamaze kuntera bakansahura barancucura bansiga amaramasa niho nari nkirutse COVID-19, yaranzahaje narinyirwaye inshuro 3 ndwaje n’abana "

Clara Uwineza unakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane "Indoto" ica kuri Televiziyo Rwanda, akinamo ari Mama Mimi [Umugabo wa Mudenge], yavuye imuzi n’imuzingo aho igihangano "Amen" gikomoka.

Aragira ati: "Muri ibyo bihe niho inganzo y’amarira yasabitse umutima wanjye ntangira kwandika indirimbo y’amaganya, ariko ngeze ku gitero cya kabiri niho nibutse aho Imana yankuye abajura ntibanyice njye n’abana"

Akomeza avuga ko byatumye yibuka benshi bahitanywe na COVID-19 ni uko kuva mu maganya ashima Imana yo isobanura ibidasobanutse. Ibihangano bye wabisanga kuri shene ye ya Youtube yitwa Clara Noble Tv.

Anakunzwe muri Filime Indoto

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMEN" YA CLARA UWINEZA

RYOHERWA N’INDIRIMBO ’NDAGUSHIMIYE’ YA CLARA UWINEZA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.