× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apostle Dr. Vedaste Nzeyimana wa Christian Life Opportunities Centre (CLOC) arangamiye guhindurira benshi ku bukiranutsi

Category: Ministry  »  March 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Apostle Dr. Vedaste Nzeyimana wa Christian Life Opportunities Centre (CLOC) arangamiye guhindurira benshi ku bukiranutsi

"Abahinduriye benshi ku bw’ubukiranutsi bazaka nk’inyenyeri" - Aya ni amagambo Apostle Dr. Vedaste Nzeyimana yizereramo ndetse agakoreramo umurimo w’Imana.

Apostle Dr. Vedaste Nzeyimana ni Umushumba Mukuru wa Christian Life Opportunities Centre (CLOC) iherereye i Murambi mu Murenge wa Gatenga, ni mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Uyu mukozi w’Imana avuga ko ahagaze muri iki cyanditswe.

Ku cyumweru gishize umunyamakuru wa Paradise.rw yasuye iri torero aho rikorera aganira na Apostle Dr. Vedaste Nzeyimana wamutangarije ko akomeje ivugabutumwa.

Ati "Nkomeje ivugabutumwa ku bw’umuhamagaro wanjye nk’intumwa mpagaze mu cyanditswe cyivuga ko abahinduriye benshi ku bwo gukiranuka bazaka nk’inyenyeri, aboneka muri Daniel 12:3".

"Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose".

Yakomeje kandi adutangariza ko umurimo w’ivugabutumwa bawukomereje mu gusenga Imana aho bafite igicaniro kitabirwa na benshi baza barushye bagataha baruhutse kuko bahabwa ijambo ry’impemburo ryuzeye ihumure.

Muri ibi bicaniro banakorana na Bishop Eric Nsengiyumva ndetse na Pastor Herman Munyaneza.
Andi makuru twamenye ni uko umuhanuzi rurangiranwa uzwi cyane mu guhanura ibikomeye, Gatabazi Mechak, yitabira ayo masengesho aho azaba ahanurira ubuzima bwabo.

Ikindi Christian Life Opportunities Centre (CLOC) ifite ibikorwa by’ivugabutumwa rihindura abanyabyaha bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo aho bafite umubatizo mu bihe bya Pasika nk’umusaruro uturutse mu nyigisho batanze mu batarakizwa. Ntibibagiwe ko bazakora n’ibikorwa by’iterambere birimo kubaka amashuri ndetse n’amavuriro.

Apostle Vedaste Nzeyimana hamwe n’umufasha we Apostle Uwamahoro Chantal

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.