Umukozi w’Imana Apostle Grace Lubega wo muri Uganda agiye gukorera mu Rwanda igiterane cy’imbaturamugabo cyiswe "Rwanda Revival Conference".
Apostle Grace Lubega uyobora Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala muri Uganda. Kuva muri 2014 abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry’abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM - 8PM EAT (saa 3PM - 7PM ku isaha y’i Kigali).
Anagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z’Imana.
Iki giterane cy’ububyutse "Rwanda Revival Conference" kizabwirizamo Apostle Lubega cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n’andi matorero yo mu Rwanda, kizaba tariki 04.02.2023 kibere muri BK Arena. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Ni igiterane gitegerezanyijwe amatsiko n’abakristo bo mu matorero atandukanye kubera uburyo Aposle Lubega ari umukozi w’Imana usizwe amavuta.
Hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo, hakomeje kubera ubukangurambaga bw’iki giterane aho itsinda ry’urubyiruko rigaragara riganiriza abantu batandukanye mu byiciro binyuranye kuri iki giterane, bakanabaganiriza ibanga riri mu kwakira Yesu Kristo.
Paradise.rw ifite amakuru avuga ko Apostle Lubega azaganira n’abakozi b’Imana batandukanye ubwo azaba ari mu Rwanda, hakazabaho n’igiterane nyirizin kizbera muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu. Ni cyo giterane cya mpuzamatorero mbere kizaba kibaye mu Rwanda muri uyu mwaka.
Iki giterane kizabera muri BK Arena
Mu mihanda ya Kigali intero ni Rwanda Revival Conference