× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanzi Ndayishimiye Cadeau uzwi nka N-GIFT yateye umugongo indirimbo z’isi yiyegurira Gospel

Category: Artists  »  June 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Umuhanzi Ndayishimiye Cadeau uzwi nka N-GIFT yateye umugongo indirimbo z'isi yiyegurira Gospel

Umuhanzi Ndayishimiye Cadeau uzwi ku Izina ry’ubuhanzi rya N-GIFT, yamaze gufata icyemezo gishimishije asubira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Aganira na Paradise.rw, Cadeau Ndayishimiye usengera mu itorero rya Vivante i Nyamata, yadutangarije icyamuteye kugarura agatima impembero akagaruka mu muziki wa Gospel.

Yagze ati "Nitwa Ndayishimiye Cadeau wamenyekanye ku izina rya N-GIFT aho nigaga E.S Save, ubu nafashe ingamba zo kurimba indirimbo zihimbaza Imana nyuma y’uko ababyeyi n’inshuti n’abavandimwe babinsabye".

Umwe mu banyeshuri wiganye nawe, yadutangarije ko Ndayishimiye yifitemo ijwi ryiza bityo ko kurikoresha muri secular byabaryaga ahantu, ariko bishimiye ko aje kurikoresha munzu yImana.

Ndayishimiye Cadeau wabatirijwe muri EPR Church, yakoze indirimbo ebyiri nk’iyitwa Isezerano na Niwe Nkomezi. Yadutangarije ko gufata icyemezo nk’iki byari bimugoye cyane kuko abajene bangana bazamutuka bakamucira mu maso.

Ndayishimiye Cadeau yinjiye mu muziki wa Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Oyax ntumbwir

Cyanditswe na: japhet   »   Kuwa 06/06/2023 11:31

nukuri nakomeze aterimbere nicyo tumwifuriza

Cyanditswe na: diva  »   Kuwa 05/06/2023 22:16