Sendegeya Jean Paul yamaze gusoza amasomo y’umuziki, bikaba bigiye guhindura mu buryo bugaragara uko yakoraga umuziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana.
Sendegeya Jean Paul ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR Jabana, Paruwase ya Gihogwe, mu itorero ry’Akarere ka Gasabo, mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali.
Yari amaze imyaka ibiri ahugiye mu kurahura ubumenyi bwo gucuranga piyano no kwiga gukora indirimbo z’amajwi, none ubu yamaze kuyasoza akaba yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yize.
Sendegeya ni umugabo ifite urugo n’abana bane, akaba arangije kwiga mu ishuri ryitwa "Ingenzi International" aho yiigaga ibijyanye n’umuziki.
Aganira na Paradise.rw, Sendegeya yagize ati "Maze igihe mpugiye mu masomo aho nayasoje ngacyura impamyabumenyi mu gucuranga piano".
Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe kinini mu muziki wa Gospel, yavuze kandi ko mu byo yize harimo no kwigisha abandi kunonosora indirimbo mu majwi (solufege).
Yahishuye ko mu gihe cyahise yakoranye indirimbo "Inshuti nziza" n’umuramyi Annette Murava uherutse gushyingiranwa na Bishop Gafaranga.
Akaba akumbuza abakunzi be ko abahishiye agaseke nk’umuntu uvuye gukarishya ubwenge mu gucuranga bitari ugushakisha nk’abitwa ba sagihobe.
Jean Paul asoje amasomo ya muzika
Yabwiye abakunzi ba Gospel ko abahishiye agaseke
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZAMUNAMBAHO" YA JEAN PAUL