× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kumenya ko abana bo muri Gereza ya Nyagatare badasurwa, Musenyeri Papias agiye kubikoraho

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma yo kumenya ko abana bo muri Gereza ya Nyagatare badasurwa, Musenyeri Papias agiye kubikoraho

Nyuma yo kumenya ko abana bo muri Gereza ya Nyagatare badasurwa, Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba yiyemeje kugira icyo abikoraho.

Mu rwego rwo gusangira n’abana iminsi mikuru, ku itariki 02 Mutarama 2023, Kiliziya Gaturika, Diyoseze ya Byumba yasuye abana babarirwa muri 539 bari hagati y’imyaka 14 na 18, abahungu 504 n’abakobwa 35 bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare, bahabwa amasakaramentu yo kubatizwa, guhabwa ukarisitiya, gukomezwa n’ayandi.

Nyuma y’aya masakaramentu, Musenyeri Mukuru wa Diyoseze ya Byumba Musengamana Papias yatahuye ko aba bana badasurwa n’ababyeyi babo, iki kikaba ari ikibazo gikomeye kandi kigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya ku bufatanye n’izindi nzego.

Yagize ati: “Ni ikibazo buriya gikomeye kandi n’ubuyobozi bwa RCS twagiye tubiganiraho bakavuga bati ‘aba bana bari hano ntabwo basurwa’. Nka Diyoseze Gaturika tubinyujije muri za paruwasi no muri Caritas by’umwihariko, turifuza gushishikariza ababyeyi kuzajya baza gusura aba bana.”

Musenyeri Musengamana Papias yavuze ko bazakora ibirenze ibi muri aya magambo: “Turateganya kujya dukora ubukangurambaga muri za paruwasi, tukajya mu miryango remezo, tukabaganiriza bakumva ko turi kumwe na bo.”

Yakomeje avuga ko banateganya uko Diyosezi yajya izana n’ababyeyi gusura abana babo. Abakomoka mu yandi ma Diyosezi na bo ngo bazafatanya n’aho batuye ku buryo babakangurira gusura abana babo mu rwego rwo kubereka ko nubwo bagonganye n’amategeko ko bakibafitiye icyizere cy’uko bahinduka.

Mu byo Musenyeri Musengamana Papias atekereza ko byabaye imbarutso yo kudasura abana nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabitangaje, harimo kuba ababyeyi bakirakariye abana babo ku bw’ibibi bakoze byatumye bafungwa cyangwa se wenda bigaterwa n’ubukene bwabo.

Gusa yiyemeje ko nibiba ngombwa, ababiterwa n’ubukene bazahabwa ububasha ariko bagasura abana babo bari muri Gereza cyane ko aho bari bari kugororwa.

Abana bari muri gereza ntibakeneye ibyo kurya gusa kugira ngo bagororoke. Amadini n’amatorero bakwiriye kugira icyo bakora bagafasha abana kwegera Imana.

Rose Muhisoni wungirije Komiseri Mukuru wa RCS, DCG yagize ati: “Abana n’abandi bantu bose iyo bari mu Igororero ntabwo ari iherezo ryabo, bakomeza gahunda zose nk’uko n’abandi bantu bari hanze babyemerewe. Tuba tubategura kugira ngo nibasubira mu muryango Nyarwanda bazashobore kugendera kuri gahunda zindi nk’Abanyarwanda.”

Ababyeyi bishimye cyane bumvise ko abana babo babatijwe abandi bagahabwa ukarisitiya bakanakomezwa. Ni ikimenyetso cyaberetse ko bari kugororwa koko kandi barashimira Diyoseze ya Byumba yakoze icyo gikorwa cy’ubutwari.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.