× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwaka ushize gute? Natasha wa Ambassadors of Christ avuga ku mugabo we yogeje ibirenge

Category: Love  »  8 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umwaka ushize gute? Natasha wa Ambassadors of Christ avuga ku mugabo we yogeje ibirenge

Mu kwizihiza isabukuru y’urushako, Natasha wa Ambassadors of Christ wagaragaye yoza umugabo we ibirenge yibajije ati “Umwaka ushize gute?”

Umuhanzikazi Uwase Natasha, umwe mu baririmbyi bakunzwe cyane muri Ambassadors of Christ Choir, yongeye gukora ku mitima ya benshi nyuma yo gusangiza abakunzi be amafoto agaragaza urukundo rwe n’umugabo we Promise mu kwizihiza umwaka umwe bamaze bashyingiranywe.

Aya mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram, agaragaza Natasha ari koza umugabo we ibirenge mu buryo benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’urukundo, kwicisha bugufi no kubahana hagati y’abashakanye.

Mu butumwa buherekeje ayo mafoto, Natasha yavuze ko atemera uburyo umwaka ushize vuba cyane, ashimira Imana yakomeje kubayobora no kubitaho kuva batangira urugendo rw’urushako kugeza ubu bamaze kuba umuryango w’abantu batatu nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

Yagize ati: “Mbese byagenze gute ngo umwaka ushire vuba gutya? Mu by’ukuri Imana isohoza amasezerano yayo! Warakoze Mwami ku bwo kutuyobora kwawe, ku kuduha ibyo dukeneye, kuturinda no kutugirira neza. Umuryango wacu muto w’abantu batatu ukomeje kubaho neza munsi y’amababa yawe.”

Yakomeje agaragaza uburyo Imana yababereye iyo kwizerwa muri uru rugendo rwabo rw’urukundo n’umuryango.

Abatandukanye bakurikira Natasha ndetse n’inshuti zabo bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y’urugo. Ambassadors of Christ Choir na yo yagize iti: “Isabukuru nziza y’urushako!”

Mu byumweru 10 bishize, Natasha yari yatangaje ko we n’umugabo we bibarutse imfura yabo, avuga ko urugendo rwo gutwita rwamubereye rwiza kubera uburyo umugabo we yamubaye hafi mu masengesho, mu kumutera imbaraga no kumuba hafi mu bihe byose.

Ubukwe bwa Natasha na Promise bwabaye tariki ya 18 Gicurasi 2025, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe babo. kuva icyo gihe, aba bombi bagiye bagaragaza ubuzima bwuzuyemo ukwizera Imana n’urukundo rushingiye ku mahame ya gikristo.

Uwase Natasha ni umwe mu baririmbyi bafite izina rikomeye muri Ambassadors of Christ Choir, korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Iyi korali yatangiye mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igamije gusana imitima no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ambassadors of Christ yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Hoziana”, “Mureke Mukunde”, “Imirindi y’Uwiteka”, “Kuki Wabyemeye”, “Hari Igihugu”, “Nahuye na Mesiya”, “Ibyo Unyuramo” n’izindi nyinshi zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku wa 30 Kanama 2026 Ambassadors of Christ izakora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30. Ni igitaramo kizabera muri BK Arena.

Aha biteguraga kwibaruka

Hashize amezi abiri arenga bibarutse imfura yabo

Uyu munsi hashize umwaka barushinze!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.