× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

James Robison wamamaye ku Isi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo yitabye Imana

Category: Pastors  »  1 hour ago »  Our Reporter

James Robison wamamaye ku Isi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo yitabye Imana

Umunyamerika wamamaye mu ivugabutumwa kuri televiziyo, James Robison, washinze kandi akayobora LIFE Outreach International, yitabye Imana ku Cyumweru afite imyaka 82 y’amavuko.

Urupfu rwe rwemejwe n’inama y’ubuyobozi bw’uyu muryango binyuze mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abatishoboye James Robison yamaze ubuzima bwe akora uzakomeza.

Bagize bati: “James yamaze ubuzima bwe asangiza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugeza ibyiringiro, ubufasha n’ihumure ku bantu bakeneye ubufasha hirya no hino ku Isi.”

Bavuze kandi ko ibikorwa bya LIFE Outreach International birimo gufasha abatishoboye kubona ibiribwa, amazi meza, ibikorwa by’ubutabazi no gufasha abaturage bafite ibibazo bitandukanye bizakomeza nk’ibisanzwe.

James Robison yari umunyamakuru n’umuvugabutumwa wa gahunda ya Televiziyo yitwa “LIFE Today”, imwe mu gahunda za gikirisitu zakunzwe cyane muri Amerika no mu bindi bihugu.

Mu myaka myinshi yamaze mu ivugabutumwa, yafashije kubaka LIFE Outreach International iba umwe mu miryango ikomeye ifasha abatishoboye ku Isi, cyane cyane binyuze muri gahunda zo kugaburira abaturage, kugeza amazi meza ku bantu no gutanga ubutabazi mu bihe by’ibiza.

James Robison yakunze kuvuga ubuzima bukomeye yaciyemo akiri muto ndetse n’uburyo yavutse mu bihe bigoye. Yavuze ko yahinduriwe ubuzima no guhura na Yesu afite imyaka 14 y’amavuko, nyuma aza guhamagarirwa kuba umuvugabutumwa afite imyaka 18.

Urubuga rwe rwemeza ko abantu barenga miliyoni 20 bumvise ubutumwa bwe mu myaka yose yamaze mu murimo w’ivugabutumwa.

Asize umugore we Betty Robison, umuhungu we Randy n’umukobwa we Rhonda. Umukobwa wabo Robin yitabye Imana mbere ye.

James na Betty Robison bashakanye mu 1963, bakorana umurimo w’Imana imyaka irenga 60.

Nyuma y’urupfu rwe, abayobozi batandukanye b’abakirisitu ndetse n’abanyapolitiki bagaragaje agahinda batewe no kumubura.

Mu babivuze harimo Mike Huckabee wahoze ari umupasiteri w’Ababatisita ndetse ubu akaba ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel.

Yanditse ku rubuga X ati: “Nakoreye James Robison mu myaka ya 1970. We n’umugore we Betty bagize uruhare runini cyane mu buzima bwanjye. Urupfu rwe rurambabaje cyane. Yanyigishije byinshi kandi ambereye umujyanama mu buryo bwinshi.”

Bunni Pounds, Perezida wa Christians Engaged, na we yavuze ko James Robison yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’ukwizera.

Yavuze ko James Robison yamufashije gusobanukirwa neza urukundo rwa Yesu Kristo ndetse akanamubera nk’umubyeyi mu bihe byinshi bikomeye by’ubuzima bwe.

Ati: “Iyo James ataba yarambereye nk’umubyeyi kandi ngo ambwire amagambo yanyubatse mu rugendo rwanjye, sinari kubona ubutwari bwo gukomeza.”

Ubuyobozi bwa LIFE Outreach International bwasabye abakunzi b’uyu murimo gukomeza gusengera Betty Robison n’umuryango wose muri ibi bihe byo kubura umwe mu bantu bagize uruhare runini mu ivugabutumwa no gufasha abatishoboye ku Isi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.