× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwitegereza ibihe turimo no kumenya kwitwararika—Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  2 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Kwitegereza ibihe turimo no kumenya kwitwararika—Pastor Christian Gisanura

Kuri uyu Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, Pastor Christian Gisanura yavuze ku bimenyetso by’ibihe by’imperuka no kwitwararika

Pastor Christian Gisanura yavuze ko abantu bakwiriye kwitegereza ibihe isi irimo no kumenya uko bakwiriye kwitwara, kuko ibyahanuwe na Pawulo mu Byanditswe Byera biri kugenda bisohora muri iki gihe.

Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yagarutse ku magambo ari muri 2 Timoteyo 3, aho Pawulo yavuze ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe birushya, abantu bakarangwa no gukunda amafaranga, kwikunda, kutumvira ababyeyi, kubeshyerana no kudakunda ibyiza.

Ayo magambo ubwayo agira ati:

“3:1 Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, 3:2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, 3:3 badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, 3:4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

3:5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo. 3:6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi 3:7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.

2 Timoteyo 3:16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka”

Nyuma yo kuhasoma, Pastor Christian Gisanura yavuze ko ibyo Pawulo yahanuye bisa neza n’ibyo isi iri kunyuramo uyu munsi. Yagize ati: “Ibi byose biri hagati yacu, turabibona. Bafite ishusho y’abantu bakijijwe, ariko bishushanya. Bajya gusenga, bagaterana, basoma Bibiliya, ariko ugasanga ibyabo bidashobotse.”

Yakomeje avuga ko hari abantu bagaragara nk’abakijijwe ariko ubuzima bwabo bukaba butandukanye n’ibyo bavuga cyangwa bigisha. Yatanze urugero rw’abagabo baca inyuma abagore babo, abantu bafite irari n’abahora mu nsengero ariko bananirwa gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Yagize ati: “Bahora biga ariko ugasanga bananiwe gukora ibyo biga.” Pastor Gisanura yavuze ko ibi byose ari ibimenyetso by’imperuka Pawulo yavuze kuva ku murongo wa mbere kugeza ku wa karindwi muri 2 Timoteyo 3.

Yanagarutse ku murongo wa 16 uvuga ko Ibyanditswe Byera byose byahumetswe n’Imana kandi bikagira umumaro wo kwigisha umuntu, kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya.

Yibukije abantu ko ijambo ry’Imana ari ryo rihindura umuntu, aho kuba abantu birirwa banga cyangwa bacira abandi imanza. Yagize ati: “Ntukange umuntu. Uzaba uri kwiyangiza. Ijambo ni ryo ritunganya umuntu.”

Yanaburiye abantu kwirinda inzangano no kureka ibyo kudakunda abo mu miryango yabo, avuga ko Satani ari gukora cyane kuko azi ko asigaje igihe gito.

Mu gusoza, Pastor Gisanura yavuze ko gukiranuka kutagomba gushingira ku kuba umuntu ari umuririmbyi cyangwa afite izina mu rusengero, ahubwo ko bikwiye gushingira ku rukundo umuntu afitiye Imana.

Yagize ati: “Nukunda Imana uzakunda ibyo ikunda, uzakunda ijambo ryayo, uzakunda gukiranuka.”

Yasabye Abakristo gufatanya na Yesu mu guhindura abantu kugira ngo batarimbuka, yibutsa ko Yesu yapfuye kugira ngo abantu babone agakiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.