Ambassadors of Christ Choir, korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, yatangaje gahunda yihariye yo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze ku wa 15 Gicurasi 2026, ubuyobozi bw’iyi korali bwavuze ko ibi birori bizasozwa n’igitaramo gikomeye cyiswe “30 Years of Ambassadors of Christ”, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imana ni yo yanditse amateka yacu” [God Painted our Story].
Korali Ambassadors of Christ yavuze ko mu myaka 30 ishize yakoze umurimo ukomeye wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo, ibiterane ndetse n’ibikorwa byo gufasha no guhumuriza abantu batandukanye.
Mu itangazo ryayo yageneye abanyamakuru, Ambassadors of Christ Choir yavuze iti: “Mu myaka 30 tumaze, twagejeje ubutumwa bwiza kuri benshi, tunasanamitima ku Banyarwanda n’abandi bose bari bakeneye ibyiringiro.”
Yakomeje ivuga ko ibikorwa byayo bitagarukiye mu Rwanda gusa, ahubwo ko byageze no mu bihugu bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abantu benshi.
Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, Ambassadors of Christ Choir yatangiye ibikorwa bitandukanye birimo ibikorwa by’ubugiraneza n’ubukangurambaga bifasha umuryango nyarwanda.
Mu bikorwa byamaze gukorwa harimo gutera ibiti mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, ku wa 5 Ukuboza 2025. Muri ibyo biti, 30 bya mbere byari bihagarariye imyaka 30 iyi korali imaze mu murimo w’Imana.
Iki gikorwa cyahuje abashinze korali, abaririmbyi bayirimo ubu ndetse n’abana n’abuzukuru babo. Ambassadors of Christ yavuze ko ibi byari ikimenyetso cyo “gukura, kuramba no gufasha sosiyete.”
Hari kandi igikorwa cyo gusura urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata, mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zibasiye urubyiruko.
Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ Choir bwavuze ko uru rubyiruko rugomba gufashwa kugira ubuzima bufite intego kuko ari rwo “Bavugabutumwa b’ejo hazaza.”
Mu zindi gahunda ziteganyijwe harimo igikorwa cyo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho iyi korali yamaze gusura imiryango ituye muri IDP Model Village Rudakabukirwa iri mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, ku wa 15 Gicurasi 2026.
Ibi bikorwa bavuga ko bigamije gukomeza no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bwa Ambassadors of Christ bwatangaje ko hari n’ibindi bikorwa bizagenda bimenyekana uko urugendo rwo kwizihiza iyi sabukuru ruzagenda rukomeza.
Igitaramo nyamukuru cyo kwizihiza imyaka 30 kizaba ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026 muri BK Arena.
Ambassadors of Christ Choir yasabye abakunzi bayo, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana gukomeza kubashyigikira muri uru rugendo.
Mu gusoza itangazo ryayo, Ambassadors of Christ Choir yagize iti: “Tuboneyeho kubatumira mu birori nyirizina bizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama uyu mwaka.”
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA AMBASSADORS OF CHRIST CHOIR