× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bana na Korali yiyeguriye imitima y’abanyarwanda "Holy Nation" mu giterane yateguye

Category: Ministry  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Bana na Korali yiyeguriye imitima y'abanyarwanda "Holy Nation" mu giterane yateguye

Holy Nation Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroise ya Gatenga, kuri ubu iri mu mavuta adasanzwe.

Holy nation yateguye igiterane cy’iminsi ine kuva ku wa 16-19 Ugushyingo 2023. Holy Nation ni Korali imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino mu gihugu.

Iki giterane cya Holy Nation, gifite intego dusanga muri Nehemiya :2:18 (Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza).

Ni igiterane kirimo abavugabutumwa batandukanye ndetse n’ amakorali anyuranye kikaba kiri kubera kuri ADEPR Gatenga.

Holy Nation ni Korali yamamaye ndetse ifite abaririmbyi b’abahanga kandi bakomeye. Si ibyo gusa kandi ni naho dusangamo umuvugabutumwa umaze komora imitima y’abatari bake kuko yuzuye lmana muri we uwo nta wundi ni Ev.Joselyne.

Iyi korali yamenyekanye ku ndirimbo nyinshi zitandukanye dusangamo "Noneho namenye nezaa", "Ariko Mana we waraturengeye", "Akira" n’izindi.

UHAWE IKAZE MU GITERANE CYA HOLY NATION

Holy Nation iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu

Iki giterane kirasozwa kuri iki cyumweru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.