× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mwitegure album nshya ya Israel Mbonyi! Abo muri Kenya na Tanzaniya babisamiye hejuru

Category: Artists  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Mwitegure album nshya ya Israel Mbonyi! Abo muri Kenya na Tanzaniya babisamiye hejuru

Umuhanzi w’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo (Gospel) Israel Mbonyi, yatangaje ko afite album y’indirimbo nshya.

Abakunzi ba Israel Mbonyi batuye muri Kenya, Tanzaniya, Uganda, u Burundi, utibagiwe n’u Rwanda Igihugu Israel Mbonyi abamo, basamiye hejuru ubutumwa bw’uyu muhanzi umaze kuba ikimenyabose mu bihugu bitandukanye, bugira buti: “Album nshya hafi.”

Nyuma y’igihe uyu muhanzi akora indirimbo zo mu Giswayile, abatuye mu bihugu bikoresha Igiswayile birimo Kenya na Tanzaniya baramwishimiye, biyongera mu mubare w’abamukurikira kuri YouTube, ibyagize uruhare mu kumufasha kuzuza abarenga miriyoni y’abakoze subscribe ku muyoboro we wa YouTube.

Umwe mu batuye muri Kenya yagize ati: “Ni byiza cyane kuba ugiye kuduha album. Hano muri Kenya turayitegereje. Mesiya ari hafi kuza bantu beza. Iyi ni iminsi y’ishimwe, umuhanuzi ukomeye Eliya yagarutse mu mbaraga zikomeye.”

Nyuma yo gutangaza ko afite album nshya, abantu barenga 400 batanze ibitekerezo byabo, abenshi basaba ko yazashyiramo indirimbo ziri mu Cyongereza no mu Giswayile, kuko iyo ziri mu Kinyarwanda batazumva neza.

Israel Mbonyi aheruka gushyira hanze album yise Nk’umusirikare mu mwaka ushize, aho yanditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo yakoze kuri Noheri, na bwo yitiriye imwe muri album yise Icyambu.

Mu mwaka wabanje wa 2022, yari yamuritse album ebyiri mu gitaramo yakoze kuri Noheri, ubwo yamurikaga iyitwa "Mbwira" n’iyitwa "Icyambu.”

Mu wa 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ’Number One’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu wa 2015, mu wa 2017 amurika iya kabiri yise ’Intashyo’ mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.

Iyi album itaramenywa izina, izasohoka ari iya gatandatu Israel Mbonyi ashyize hanze mu gihe amaze akora umuziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Album Nshya hafi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.