Ntibikiri ugukekeranya, ntawavuga ngo wenda bizaba, Aline Gahongayire yemeje ko agiye gusubira mu gihugu cy’ u Bubirigi mu gitaramo cy’amashimwe dore ko cyitwa "Ndashima Live Concert" giteganyijwe kuwa 07/06/2025.
Iki gitaramo kikaba gikurikiye ibindi yakoreye ku mugabane w’i Burayi birimo igitaramo cy’amateka cyo kuwa 5 Ukwakira 2024.
Aganira na Paradise, Gahongayire yavuze ko agiye kongera gutaramira mu Bubiligi nyuma yo kunyurwa n’uburyo yakiriwe muri iki gihugu. Ikindi akaba ari igihe kiza cyo gutaramana na bamwe mu bakunzi be batabashije gutaramana nawe bitewe n’impamvu zirenze imwe.
Aline Gahongayire ni umwe mu baririmbyi bafite umwihariko mu myandikire no mu mitegurire. Ibi bituma buri ndirimbo ashyize hanze ifatwa nk’iyari yarahanuwe.
Nk’uko twabyiyemeje, Paradise twabateguriye indirimbo 5 z’uyu muramyi zidashobora gusibangana mu mitima y’abakunzi ba Gospel kabone n’aho wakwifashisha gome cyangwa se ’branco’.
1.Ndanyuzwe
Imyaka 6 irashize iyi ndirimbo igeze hanze dore ko tariki ya 12 Ukuboza 2018 ari bwo yasangijwe abakunzi b’uyu muramyi kuri shene ye ya YouTube. Ni indirimbo y’amateka, yahinduriye benshi ubuzima.
Benshi barayitoye barayihererekanya, kugeza ubwo yigwa mu makorali ndetse no mu mashuli. Mu buryo bwa tekiniki, ni indirimbo yakoranywe ubuhanga buhanitse, yakorewe muri Kina Music ikorwa na kizigenza Ishimwe Clement umugabo wa Butera Knowless.
Ni imwe mu ndirimbo zahesheje uyu muramyi ibihembo bitandukanye birimo icya MTN caller tune, icya Made in Rwanda cyateguwe na Kalisimbi Event cyo mu mwaka wa 2019 aho yatowe nk’indirimbo y’umwaka, n’ibindi.
Uwavuga ko iyi ndirimbo yabereye umugisha uyu muramyi ntiyaba agiye kure y’ukuri. Uretse kuba iri mu ndirimbo zinjiza agatubutse kuri YouTube (yarebwe n’abarenga+3.9 millions), ni imwe mu ndirimbo zikundwa n’abantu batuye mu bihugu bitandukanye by’umwihariko aba Diaspora.
2. Izindi Mbaraga
Abazi neza Aline Gahongayire batamubwiwe bakubwira ko uyu muramyi azwiho kuba ari umuntu uri ’Cooperative’. Mbivuge neza, azi kubana na buri wese amahoro. Iyo mibanire yashibutsemo indirimbo "Izindi Mbaraga" yakoranye na Niyo Bosco kuri ubu wamaze gutangaza ko yateye umugongo umuziki usanzwe yiyegurira ingoma ya Kristo anahitamo gusesa amasezerano yari afitanye na KIKAC Music yari isanzwe ireberera inyungu ze.
Hashize imyaka itatu indirimbo "Izindi Mbaraga" yahuriyeho Aline Gahongayire na Niyo Bosco igeze kuri shene ya YouTube dore ko tariki ya 05 Werurwe 2021 ari bwo yageze kuri cano ya Aline Gahongayire.
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimangira imbaraga zisumba izindi (Ziva mu bumana no muri Kristo) zikora ibyananiye amaboko y’abantu. Iyi ndirimbo igaragaramo abaramyi b’abahanga nka Cindy Marvine na Peace Hozy kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 1.8. Iyi nayo ikaba imwe mu ndirimbo ziririmbwa n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana.
3.Ntabanga
"Nzakubitsa ibanga ryanjye mwami, ntabwo wanyumvira ubusa, nzakubwira byose ntacyo nsize inyuma, wowe ntiwamvamo na rimwe." Iyi ni indirimbo y’amateka yihariye ndetse uwavuga ko yabereye urumambo uyu muramyi ntiyaba abeshye.
Ni indirimbo akunda kuvuga ko yahimbye ari mu bihe by’agahinda n’umubabaro. Tariki ya 06 Nzeri 2014 ni bwo uyu muramyi yapfushije imfura ye. Ni ibihe by’umwijima kuri uyu muramyi uzwiho kudahisha amaramgamutima.
Akunda kuvuga ko ari imwe mu ndirimbo zamugaruyemo ibyiringiro bizima dore ko ayifata nk’isengesho rimugaruramo ubusabane n’Imana, nk’uko yigeze kubigarukaho mu kiganiro na Paradise.
Umuntu wese ubabaye akumva iyi ndirimbo bimutera umwete wo kwegerana n’Imana kandi akava imbere yayo afite umunezero nk’uwa Hana. Ni indirimbo imaze imyaka 5 kuri YouTube ikaba nayo yarakorewe muri Kina Music.
4.Ubu Ndashima
Iyi ni indi ndirimbo y’amateka kuri uru rurabo rwo mu busitani bwa Moriah Entertainment dore ko iyi kompanyi ari yo imureberera inyungu. Ni indirimbo yageze kuri shene ya YouTube kuwa 04 January 2023.
Iyi ndirimbo ayifata nk’umubavu uhumura neza yageneye Uwiteka. Hari aho agira ati: "Ya majwi anshira urubanza, za nyandiko zandegaga, byose yabihinduye ubusa, ubu ndagenda nemye."
5. Zahabu
Ni imwe mu ndirimbo za vuba ariko zihariye urubuga rw’imyidagaduro ndetse zifata bugwate ikirere cy’amashimwe. Kuwa 18 Kamama 2023 ni bwo iyi ndirimbo yageze kuri shene ye ya YouTube.
Mu myambaro myiza, mu myenda y’imihondo, mu ijwi ryiza ry’urubogobogo uyu muramyi yahumurije abantu bari mu gihe yagereranyije n’igicu kibuditse abibutsa ko n’ubwo wanyura mu mwijima, uri mu bihe byo kwiheba, urimo kugenda mu nzira yuzuyemo amahwa, ariko ko mu bigeragezo byose uwihanganye asohokamo ameze nka zahabu. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Paradise.
Hari n’izindi ndirimbo zitabarika uyu muramyi yashyize hanze zigakomeza kumurikira abari mu makuba n’abihebye.