× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jonathan McReynolds wegukanye Grammy muri Gospel yatanze umucyo ku cyamufashije

Category: Artists  »  10 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Jonathan McReynolds wegukanye Grammy muri Gospel yatanze umucyo ku cyamufashije

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Jonathan McReynolds, ufite imyaka 35, yatangaje ko gutsindira ibihembo bya Grammy muri 2025, bitaturutse ku gukora ari byo ashyize imbere, ahubwo ko Imana yamwiyoboreye.

Ni umuhanzi umaze gutsindira ibihembo byinshi, birimo na Grammy atsindiye mu 2025, ariko yemera ko ikigaragaza ko umuntu agendana n’Imana ari uko yitwara mu bihe by’amakuba, aho kugaragarira ku bihembo yahawe cyangwa ku kuba ari ku gasongero k’intsinzi.

Mu gitabo cye gishya, Before You Climb Any Higher: Mountain Wisdom for Valley Dreams, asaba abantu kugira imyumvire imeze neza nko mu kibaya, kuko kuba ku gasongero k’intsinzi—ukagera hejuru ku musozi, ukagira ubutunzi, cyangwa izina rikomeye—bitagomba kwibagiza umuntu uwo ari we mu maso y’Imana.

McReynolds wahoze ari umuntu ukora cyane ataruhuka, yaje gusanga uko yagendaga agira ibigwi byinshi, ari ko yaburaga umwanya, akibagirwa n’igisobanuro cyo kubaho mu buzima bwe. Yumvaga ko agomba gukomeza gutsinda, ariko byatumaga yumva ko atarimo gukoreshwa na Yesu ndetse akumva ko atari umwana w’Imana.

Yamaganira kure umuco wo guhora uhuzagurika ushaka kugera kure, abwira abantu cyane cyane urubyiruko ko gutsinda atari ugukundwa n’abantu cyangwa kugira ubwamamare kuri interineti, ahubwo ari ukubona amahoro ava ku Mana, aterwa no kugirana na yo imishyikirano myiza.

McReynolds yifuza ko igitabo cye cyafasha abantu bagerageza guhora bazamuka, bagahora ku gasongero, ariko bakibagirwa ko ibintu by’agaciro nyakuri ari amahoro, icyizere, no kwiyumvamo Imana kandi ko biboneka mu bihe bigoye.

Jonathan McReynolds yatsindiye Grammy Award mu cyiciro cya Best Gospel Performance/Song mu mwaka wa 2025. Uyu muririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umwanditsi w’ibitabo.

Ibikorwa bye bikomeye:
Kuririmba: Azwi cyane nk’umuhanzi wa gospel, akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe nka "God Is Good," "Make Room," na "Not Lucky, I’m Loved."
Kwandika Ibitabo: Yanditse igitabo "Before You Climb Any Higher: Mountain Wisdom for Valley Dreams," aho avuga ku buzima bwo kwizera no gutumbira Imana aho kwibanda ku byo abantu bita intsinzi.

Jonathan McReynolds yatsindiye igihembo muri Grammy Awards nk’umuhanzi ufite indirimbo nziza yo kuramya

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA JONATHAN MCREYNOLDS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.