Akanyamuneza ni kose kuri Theo Bosebabireba, nyuma yo kuzuza abamukurikira barenga ibihumbi ijana (100k subscribers) ku rubuga rwa YouTube, bikaba bibaye mu gihe umugore we akirembeye mu bitaro.
Uwringiyimana Theogene, uzwi nka Theo Bosebabireba, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Azwiho gutanga ubutumwa buhumuriza, bukomeza imitima y’abari mu bibazo, bugaha icyizere abihebye.
Nyamara, nubwo yakomeje gutanga ihumure mu ndirimbo ze, ubu na we ahanganye n’ikigeragezo gikomeye mu buzima bw’umuryango we—uburwayi bukomeye bw’umugore we, Mushimiyimana Marie Chantal, uzwi nka Mama Eric.
Theo Bosebabireba amaze igihe kinini mu murimo w’Imana, atanga ubutumwa bw’ubwiyunge n’ibyiringiro. Indirimbo ze nka Bazishima, Ibigeragezo, Uzi gutabara, n’izindi nyinshi, zakomeje imitima ya benshi, haba mu Rwanda no mu mahanga. Ubutumwa bwe bushingiye ku kwizera gukomeye, agaragaza ko Imana ihora iruhande rw’abayizeye, kabone n’iyo banyuze mu bihe bikomeye.
Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Undwanirire”, igizwe n’amajwi gusa. Muri iyo ndirimbo, agaragaza ukwizera kwe, ariko nanone asaba Imana guhindura ibintu. Aririmba ati: “Ndaje nongere nicare, mbanze nshyire ubwenge ku gihe,
mbanze ndebe aho ibintu biri gupfira, kuko ndabona bikomeje kuzamba.
Wasanze turi mu byago, utugirira imbabazi. Wasanze imiryango ifunze, uducira indi nzira...”
Aya magambo agaragaza ko nubwo ari mu bibazo, akomeza kwizera ko Imana ifite igisubizo.
Muri iyi minsi, Theo Bosebabireba ahanganye n’ikigeragezo gikomeye—uburwayi bukomeye bwa madamu we, Mushimiyimana Marie Chantal. Uyu mubyeyi amaze amezi ane arwaye, aho yafashwe n’umuvuduko w’amaraso, igifu, nyuma hakavumburwa ko afite uburwayi bukomeye bw’impyiko. Kubera ubu burwayi, ubu amerewe nabi, kandi abaganga basanze akeneye impyiko nshya kugira ngo akomeze kubaho adacungiye ku byuma.
Kugeza ubu, arwariye mu bitaro by’i Rwamagana, aho atabasha kubaho adafashijwe n’imashini imufasha gukora akazi impyiko ze zananiwe. Iyi mashini imutwara 300,000 Frws buri cyumweru, angana na 1,200,000 Frws buri kwezi, hatabariwemo imiti, ibiribwa, amatike yo kumusura n’ibindi.
Theo yabwiye Paradise ati: “Ubu turatabaza ngo tubone umuntu uduha impyiko, ni byo byihutirwa. Abaganga bavuga ko uburyo bwo kumufasha kubaho buhenze, kuko mu cyumweru hasabwa amafaranga ibihumbi 300.”
Amakuru ahari, avuga ko impyiko ishobora kuboneka!
Iki kibazo kimuhangayikishije cyane, kuko ari wenyine urwaje umugore we, anafite inshingano zo kurera abana barindwi biga. Bimwe mu byo bakenera, harimo ibikoresho by’ishuri, ibiribwa, n’ibindi by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Nubwo ahanganye n’ibibazo bikomeye, Theo Bosebabireba ntiyacitse intege. Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko ashima Imana kuko amaze kubona igihembo cya Silver Play Button ku muyoboro we wa YouTube, nyuma y’imyaka itanu awufunguye.
Yagize ati: “Twari tumaze imyaka igera kuri itanu dufunguye channel, tutarabona igihembo cya YouTube bita Silver. Nubwo byatwaye igihe kirekire, ariko birabaye. Bibaye mu gihe nari narihebye, ntari nzi ko byanaba.”
Ibi byerekana ko nubwo ari mu bihe bikomeye, hari ibyiza Imana ikomeje kumukorera, bituma adatakaza icyizere burundu.
Mu gihe Theo Bosebabireba yahoze aririmbira abandi abarinda kwiheba, ubu na we akeneye ubufasha. Abantu bose bafite umutima utabara bashishikarizwa kumufasha kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura ibitaro ndetse no kubona impyiko izafasha madamu we gukira.
Uwifuza kumufasha ashobora gukoresha uburyo butandukanye bw’inkunga kugira ngo iyi nkuru ibe impamo nziza aho gutakaza ubuzima bw’umugore w’uyu muhanzi wahumurije benshi.
Paradise yihanganishije umuryango wa Theo Bosebabireba.
Yesaya 33:24:
“Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.”
Imana ikomeze uyu muryango, kandi abakunda umurimo wa Theo Bosebabireba bagire umutima utabara.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA THEO
Ubufasha buracyakenewe ngo umugore we yitabweho